Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko rwabashije kubyigobotora, rukagera ku iterambere ryifuzwa n’Abanyarwanda.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, ubwo yaganiraga n’Abagize Urwego Ngishwanama rwa Perezida, Presidential Advisory Council (PAC), kuri Kigali Golf.
Iyi nama ni urubuga ruhuza inzobere z’Abanyarwanda n’iz’amahanga kugira ngo baganire kandi bajye inama ku bijyanye n’iterambere ry’u Rwanda.
Ibiganiro byibanze ku gushakisha uburyo bushya kandi bufatika bwo kurushaho guteza imbere iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’igihugu, no gukemura ibibazo by’ingenzi byo mu karere no ku isi, nk’uko Ibiro by’umukuru w’Igihugu byabitangaje kuri X .
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Mu Rwanda, twararokotse, mu myaka 31 ishize, ishyano ryaratugwiriye, kandi n’ubu tugomba gukomeza kurokoka n’ibindi byinshi bituruka hanze.”
Yakomeje agira ati ” Ariko amateka yatwigishije ko nubwo hacura umwijima, yaba mu Rwanda, muri Afurika cyangwa ku Isi yose, hari ahantu hato hashobora gushibuka hagatanga urumuri. U Rwanda rwacu, muri uwo mwijima, rurakura.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari byinshi u Rwanda rwabashije kurenga, rukaba rukomeje urugendo rw’iterambere, hari ibigikomeje gukoma mu nkokora Abanyarwanda, ariko na byo bagomba kubitsinda.
Ati “Tugomba gukora ibishoboka byose tukarokoka ibyo duhanganye na byo ubundi tugatera imbere, tukagera aho twifuza kugera ndetse n’aho abandi bari, abadutanze kugerayo. [Tugomba] guhindura aha hantu hacu hato mu bushobozi bwacu bwo kubikora, igihe dukomeje kurokoka ibitero bituruka ku b’ibihangange.”
PAC yatangijwe ku wa 26 Nzeri 2007, ikaba iterana kabiri mu mwaka .
Inama ya mbere ya PAC yabereye i New York ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Inteko Rusange ya Loni iba buri mwaka ndetse n’inama ya Clinton Global Initiative.






