Perezida Kagame na mugenzi we Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bahagarikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ,Amb Olivier Nduhungirehe. Mu mu gihe Sénégal, yasinywe na Cheikh Niang, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga .
Ayo masezerano , yibanze ku bijyanye no gukuriranaho Visa hagati y’ibihugu byombi, ubuhinzi, ubuzima, ibijyanye n’amagororero, imikino n’ikoranabuhanga .
Perezida Kagame yavuze ko urugendo rwa Faye , i Kigali, ruvuze ikintu gikomeye ku Rwanda, runerekana ubushuti burambye uri hagati y’ibihugu byombi kandi bugikomeje.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bisangiye zimwe mu ndangagaciro zirimo no gushyira umuturage ku isonga.
Ati “ u Rwanda na Sénégal ,bigendera kuri zimwe mu ndangagaciro zirimo gushyira umuturage ku isonga, kugera ku ntego no kugera ku cyerekezo cyizana impinduka.”
Yakomeje agira ati “ Ibiganiro by’uyu munsi, birashimangira ubushake buhari mu gukorera kuri aya amahame.”
Perezida Kagame yavuze ko yaganiriye na mugenzi uburyo baha amahirwe no kubyaza umusaruro impano z’urubyiruko rwa Afurika.
Ati ” Ubushobozi bw’urubyiruko rwacu ntibushidikanywaho. Tugomba gukora kuburyo baba ahantu hatekanye, habafasha kuvumbura ibishya (innovation) kugira ngo bashobore kugaragaza impano zabo.”
Perezida Kagame yavuze ko nk’abayobozi, inshingano zabo ari uguharanira ko urubyiruko rubyaza umusaruro imbaraga rwifitemo.
Akomeza avuga ko aya ari amahirwe yo kubyaza umusaruro ibintu bitandukanye ndetse no kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye ubushuti bwa Senegal ndetse rwishimira uburyo Perezida Faye ayoboyemo igihugu .
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye, yavuze ko nawe ashima umubano uru hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Faye yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite amateka yihariye ku Mugabe wa Afurika.
Ati “ Kwigira ku Rwanda nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , ni ibintu bitanga amasomo.”
Yakomeje agira ati “ Umubano hagati y’u Rwanda na Senegal ni ntamakemwa. Kandi ushingiye ku cyerekezo kimwe gihuriweho cy’iterambere, amahoro, ubufatanye ku Mugabe wa Afurika .”
Yasabye ko hashyirwaho akanama kashyira ahagaragara inzego ibihugu byombi bikeneye gushyigikiranamo.
Urwego rw’ubufatanye mu mikino ni rumwe mu zashyizweho umukono, Perezida wa Sénégal avuga ko ibihugu byombi bifite byinshi byafatanya.
Yashimye uburyo u Rwanda rwateguye shampiyona y’Isi y’amagare avuga ko nabo barukuyeho isomo .











