Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yatangaje ko mu myaka ibiri gusa Abanyarwanda bakoresha murandasi ya 4G bazamutse bavuye kuri kimwe cya kabiri cya miliyoni bakagera kuri miliyoni 5.
Ni bimwe mu byo u Rwanda rwagezeho yagaragarije abitabiriye inama Mpuzamahanga y’Ikoranabuhanga rya Telefone, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025.
Iyi nama igiye kumara iminsi itatu ibera muri Kigali Convention Center yitabiriwe n’abasaga 3,000 baturutse mu bihugu birenga 100 bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga n’ubuvumbuzi.
Minisitiri Ingabire yagarutse ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kwimakaza ikoranabuhanga nk’imbaraga zituma abantu bahura kandi bikagaragaza ibisubizo by’iterambere rirambye.
Yakomeje agaragaza ko ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa ry’iyongereye cyane mu myaka mike ishize.
Ati “Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwari rufite abantu ibihumbi 500 bakoresha 4G. Binyuze mu bufatanye hagati ya Leta n’abikorera, uyu mubare wiyongereye inshuro icumi, ugera kuri miliyoni eshanu muri 2025.”
Yakomeje agaragaza ko bitarangiriye aho, ahubwo MTN Rwanda yazanye murandasi ya 5G mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga, ndetse ubu ikoresha mu bigo bimwe na bimwe.
Minisitiri Ingabire avuga ko ubutumwa u Rwanda rugenera abitabiriye inama y’Ikorabuhanga rya Telefone Ngendanwa, MWC Africa 2025 “bworoheje ariko bufite imbaraga”, ashimangira ko ahazaza h’ikoranabuhanga muri Afurika hazagenwa n’ubufatanye n’imikoranire hagati y’inzego zitandukanye.
Ati “Tugomba guhuza imbaraga hagati ya Leta, inganda n’abashakashatsi mu by’ikoranabuhanga, tugahuza abantu, ibitekerezo n’amasoko. Tugomba kandi guhanga ibyatekerejwe muri Afurika, byubakiwe muri Afurika ariko bigatera imbere no ku rwego rw’Isi.”
Minisitiri Ingabire yavuze ko amateka y’u Rwanda ari isomo ry’uko iyo ufite icyerekezo ukagira n’ ubufatanye bitanga umusaruro, ashimangira ko hari byinshi bigikenewe gukorwa kugira ngo Afurika itazaba gusa isoko ry’ibyavumbuwe ahandi, ahubwo ikaba urugo rw’ibicuruzwa bifite ireme kandi bikoranye ikoranabuhanga.
Ati “Urugendo rwacu ntirurangira, Tugomba gukora cyane kugira ngo Afurika ibe atari isoko ry’ubuvumbuzi gusa, ahubwo ibe urugo rw’ubuziranenge n’ubuyobozi bukomeye mu ikoranabuhanga.”
Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere politiki zifasha mu kwimakaza ikoranabuhanga ridaheza, rihuriza hamwe abantu bose ndetse ritanga amahirwe angana.








