Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yatangije ku mugaragaro ikoranabuhanga rishya rya e-IDSR (Electronic Integrated Disease Surveillance and Response), rigamije kunoza uburyo igihugu gikurikirana kandi kigatanga amakuru ajyanye n’indwara z’ibyorezo.
Iri koranabuhanga rizajya rifasha mu gukusanya amakuru y’indwara zifata abantu, amatungo ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi, hagamijwe kongerera igihugu ubushobozi bwo kurwanya indwara zishobora gukwirakwira mu baturage mu buryo bwihuse.
Umuyobozi w’Agashami k’Ubuzima bukomatanyije muri RBC, Dr Shema Leandry, avuga ko iri koranabuhanga rizafasha guhuza amakuru y’indwara zifata abantu, amatungo n’inyamaswa zo mu gasozi.
Ati” Mu buzima bwa bantu twe dufite sisitemu ishobora kuba amakuru Yuko ibihugu bihagaze.
Impamvu twayimuritse uyu munsi, twafashe indi ntera mu rwego rw’ubuzima bukomatanyije twahisemo ko e-IDSR itaba mu bantu gusa kuko 75% z’irwara z’ibyorezo dusanga ziva mu matungo cyangwa mu nyamaswa.”
Yakomeje agira ati “Mu myaka yashize hagiye hagaragara ibyorezo bitandukanye harimo COVID-19 yaje kugaragara ko yaturutse mu nyamaswa, icyorezo cy’ubuganga akaba ari icyorezo cyanduzwa n’amatungo, umwaka ushize hari icyorezo cya Marburg kibaba gituruka mu nyamaswa cyane muducurama.
Impamvu y’iyi sisitemu mu bantu ni ukuba twarabonaga amakuru hakiri kare, ariko nabwo byari bihagije, twari dukeneye kumenya amakuru ava mu matungo tworoye kuko nayo afite indwara atera, tukamenya amakuru avuye mu nyamaswa kuko nazo zifite izindi ndwara zigendana ndetse tugashyiramo na gahunda yo kureba ibidukikije.”
Mu rwego rwo kurushaho kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda, RBC iravuga ko izakomeza kwagura ikoreshwa rya e-IDSR mu gihugu hose, no kongerera ubumenyi abakozi b’ubuzima kuri iri koranabuhanga rishya.






