sangiza abandi

U Rwanda rukeneye miliyoni 300$ yo kugura iminara yo gusakaza internet

sangiza abandi

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko hakenewe amafaranga angana na miliyoni 300$ kugira ngo umuyoboro wa internet ugezwe mu bice byose by’igihugu .

Ibi yabitangaje  kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025, ubwo yatangaga ibisubizo mu magambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku bibazo byagaragaye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hatangwa serivisi ku baturage.

Bimwe mu byagaragaye mu ngendo abadepite bakoreye mu bice bitandukanye by’igihugu birimo kuba muri tumwe tw’igihugu hatarageramo internet cyangwa ihari ikaba ifite imbaraga nke ndetse n’ubura ryayo rya hato na hato bituma sisiteme zifashishwa mu gutanga serivisi ku baturage zidakora uko bikwiye.

Ikindi ni  ukuba zimwe muri sisiteme z’ikoranabuhanga , abazikoresha baragaragaje ko zigira ubushobozi bucye mu kwakirira rimwe ubusabe bw’abazikoresha, nko mu rwego rw’uburezi,ubuhinzi,ubuzima ndetse no kwishyura imisoro.

Ibindi byagaraye mu ngendo Abadepite bakoreye mu bice bitandukanye by’igihugu harimo sisiteme y’itangwa rya serivisi z’ubutaka isaba interineti yihuta ariko mu mirenge imwe yagaragajwe ko ifite imbaraga nke bikabangamira basaba serivisi, kuba sisiteme zikoreshwa zihagarara ntizikore bigatuma abasaba serivisi  bataha batazihawe, kuba amakuru ari mu irangamimerere atanditse neza bityo abaturage bakagorwa no kubikosoza n’ibindi.

Agaruka kuri ibi bibazo byagaragaye by’umwihariko ku bijyanye na interineti idahagije, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko kugeza ubu internet mu Rwanda igera ku buso bungana na 83% bityo hari icyuho cya 17 %.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko kugira ngo internet ibashe gukwirakwira mu gihugu hifashishwa uburyo bw’iminara ndetse n’insinga zinyuzwa mu butaka za Fibre Optique .

Yavuze ko  kugeza ubu mu Rwanda hari iminara irenga 1700 gusa bityo hagikenewe indi yafasha kwagura interineti.

Ati “Uyu munsi iyo dukoresha internet, tuyikoresha twifashishije iminara y’itumanaho cyangwa fibre optique. Uyu munsi dufite iminara igera ku 1781 ari yo ituma tugera ku buso bwa 83% , bushobora kubona internet. Naho fibre optique dufite ingana kilometero 24.949. Muri uyu mwaka hamaze kongerwa fibre optique zingana kilometero 3066.”

Uyu munsi tumaze gukora iyo nyigo, twasanze dukeneye nibura iminara iri hagati ya 700 na 800 kugira ngo tubashe kugeza interineti ku buso bungana 97%.  “

Yakomeje agira ati “ Ntabwo ari uko twanze kugeza 100%  , dusanga kugira ngo twuzuze ubuso bw’igihugu cyacu bube bufite internet inoze , birasaba ngo tube dufite iminara irenga 2500. Yiyongera ku 1700 twari dufite.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula avuga ko kugira iyo minara ikenewe igurwe hakenewe ubushobozi bwa miliyoni 300$.

Ati “ Iyo ureba kubaka umunara, nibura umunara umwe uba usaba ibihumbi 150 $. Iyo dukoze imibare yose hamwe, dukeneye nibura miliyoni 300$ kugira ngo tubashe kuba twaziba cya cyuho cy’imara ikenewe kugira ngo dukwirakwize mu gihugu cyose. Ahari iminara n’ahitwa ko hakiri iminara hakenewe ko hongerwamo.”

Minisiteri y’Itumanaho na Inovasiyo ivuga ko igihugu kizakomeza gushakisha ubushobozi kugira ngo internet ibashe kugezwa mu gihugu hose.

Ingabire Paula yagaragaje ko hakeewe miliyoni 300$ kugira ngo internet isakazwe mu gihugu

Photos:

[fluentform id="3"]