Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko Leta iri gushyira imbaraga mu kunoza uburyo sisiteme zitangirwaho serivisi za Leta zikorera kuri Irembo, hagamijwe kurushaho korohereza Abaturarwanda kubona serivisi batavuye aho bari.
Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 04 Ugushyingo 2025, , ubwo yatangaga ibisubizo mu magambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku bibazo byagaragaye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hatangwa serivisi ku baturage.
Minisitiri Ingabire yavuze ko Irembo rikoreshwa cyane kuma serivisi atandukanye, bityo iyo ihagaze byongera umubare w’abaturage bataha batabonye serivisi bakeneye.
Minisitiri Ingabire ati “Sisiteme igomba nibura gukora 99% by’igihe cyose ikenewe. Muri uyu mwaka ikigo k’ Irembo cyamaze amasaha 37 kidakora, ariko twafashe ingamba zo gutuma niyo haba habayeho ikibazo kitagomba kurenza isaha kugira ngo serivisi zisubukure vuba”.
Yongeyeho ko hashyizweho uburyo bushya bwo kumenyesha abaturage niba sisiteme ifite ikibazo cyangwa isubiye gukora, kugira ngo batazongera gutungurwa batabizi.
MINICT imaze gushyiraho ibikoresho (monitoring tools) bifasha gukurikirana imikorere ya sisiteme mu gihe nyacyo, ku buryo iyo habonetse ikibazo kibasha kumenyekana no gukemurwa hakiri kare.
Minisitiri yakomeje agira ati “Turashaka ko nta sisiteme ya leta yakongera guhagarara igihe kirekire, cyane cyane izifite serivisi zihutirwa”.
Minisitiri Ingabire yavuze ko Irembo kimwe na sisiteme zijyanye n’ Irangamimerere (CRVS), ubutaka (LIS) n’ubutabera (ICMS) ziri mu ziri kuvugururwa, hagamijwe kuzongerera ubushobozi no gukemura ikibazo cyagiye kigaragara cyo kuba izi sositemu zifata amakuru azirengeje ubushobozi kubera ubwinshi bw’abazikoresha.
Yavuze ko ibi byose bizajyana no guhuza amakuru ya sisiteme zitandukanye, ku buryo serivisi zihutishwa, amakosa akunze kuboneka mu nyandiko akagabanuka.
Abadepite bibukije ko abaturage bakibona ibibazo byo gutinda no gusubira mu mungo zabo babuze serivisi.
Minisitiri Paula yizeje ko ibi bigiye kugabanuka cyane, by’umwihariko binyuze mu kuvugurura sisiteme, kongera ubushobozi bwo kubika amakuru, Kwihutisha ibikorwa byo gusana mu gihe habayego ikibazo, no kumenyesha abaturage buri gihe uko sisiteme ihagaze.
Minisitiri Paula yasoje ashishikariza abaturage gukomeza gukoresha Irembo no gutanga ibibazo babona, kugira ngo Leta ikomeze kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Nyuma y’ibosobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Abadepite bagaragaje ko banyuzwe na byo.







