Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Charles Muriu Kahariri yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’ingabo z’u Rwanda, RDF, riherereye i Nyakinama, asaba aba basirikare bagiye kuba bakuru mu gihe kiri imbere kugira ubushobozi bwo kureba kure no gufata ibyemezo.
Uyu mugabo mukuru w’Ingabo za Kenya ari mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, riherereye mu Karere ka Musanze, ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025.
Akimara kuri iri shuri Gen Kahariri n’itsinda bari kumwe bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF, Brig Gen Andrew Nyamvumba, hamwe n’abayobozi b’icyo kigo.
Iri tsinda ryasobanuriwe icyerekezo n’intego z’iri shuri, arizo gutoza abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda n’abaturuka mu bihugu by’inshuti, no kubaha ubumenyi buhanitse n’ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwagutse mu gukemura ibibazo by’umutekano biri muri Afurika.
Gen Kahariri nawe yatanze ikiganiro cyagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti” Gushyira mu mwanya ukwiye Afurika mu ruhando rw’amahanga: Uruhare rw’Ingabo mu mutekano n’iterambere rya Afurika mu gihe cy’imihindagurikire n’imiyoborere mu Isi.”
Muri iki kiganiro cye Gen Kahariri yagarutse ku mwanya Afurika ifite mu Isi yugarijwe n’umutekano muke ahanini uterwa n’ibihugu by’ibihangage ku Isi, asaba abasirikare bakuru gufata uburyo Afurika ihagaze mu ruhando rw’Isi nk’amahirwe yo guhuza imbaraga za dipolomasi, ubukungu, igisirikare no kumenya amakuru mu kugera ku mahoro arambye n’iterambere.
Yakomeje asobanura akamaro k’ubufatanye n’ubumwe bw’ibihugu bya Afurika mu gukemura ibibazo by’umutekano n’iterambere, avuga ko guhuza ingamba zo gukemura ibi bibazo hagati y’inzego ari ngombwa, kandi ko igisirikare kibifitemo inshingano z’ingenzi.
Yasabye abasirikare bakuru nk’abategerejweho kuba abayobozi b’ingabo mu gihe kizaza, kugira ubushobozi bwo gutekereza no kureba kure mu gufata ibyemezo.
Ababwira kandi ko ingabo za Afurika zidatekerezwa mu ndorerwamo y’intamabara, ahubwo nk’imbaraga zigamije kuzana impinduka mu Karere.
Yabagaragarije akamaro ko kurinda ubusugire bw’ibihugu, guteza imbere ubumwe bw’akarere, no kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu binyuze mu guhanga ibishya, n’itumanaho rinoze.








