sangiza abandi

Madamu Jeanette Kagame yasabye Abanyarwanda kutarangazwa n’abahigira gusenya igihugu

sangiza abandi

Madamu Jeanette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yasabye abanyamuryango ba Unity Club ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuba menge kuko hari benshi batishimira iterambere ry’u Rwanda.

Ni mu butumwa yageneye abarenga 400 barimo abayobozi mu nzego nkuru za Leta, urubyiruko n’abanyamuryango ba Unity Club bitabiriye Ihuriro rya 18 ry’uyu muryango, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Ukwakira.

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iri huriro ari umwanya wo kongera gushimangira ibyiza byafashije Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo, binyuze mu gusenyera umugozi umwe, gutegana amatwi no kungurana ibitekerezo.

Ati” Ibi byose bigize ipfundo ry’ubumwe bwacu, butwerera imbuto z’ubudasa n’ubushishozi.”

Yakomeje asaba abanyamuryango ba Unity Club n’Abanyarwanda muri rusange kuba ‘Menge’, kuko hari benshi batishimira iterambere u Rwanda rwagezeho.

Ati” Banyamuryango, Tube menge. Kuba iterambere tugezeho riri ku rwego rushimishije, ndetse tukaba dufite n’umudendezo wo kubaho twunze ubumwe, ntibikwiye kutwibagiza intambara zitugose muri aka gace kacu, ndetse n’ahandi henshi ku isi.”

Madamu Jeanette Kagame avuga ko aba batifuza ibyiza bimakaje inzangano arizo gutandukanya abantu hagendewe ku bibaranga ndetse avuga ko benebyo bahungiza uwo muriro w’inzangano berekeza ibishashi byawo i Rwanda.

Ati” Muri iki gihe, ubona ko hari imiriro y’inzangano kandi yangiza byinshi. Rimwe na rimwe, benebyo bagahungiza uwo muriro, berekeza ibishashi byawo iwacu, bagamije kutwangiriza.”

Yibukije ko Unity Unity Club ari ishuri, ryo kwigiramo amateka, asaba abanyamuryango gukomeza gusangira ubumenyi bw’ibyo bakora yibutsa uku gusangira ubumenyi aribyo byafashije Abanyarwanda kongera kwiyubaka.

Ati” Ntitwari dufite aho turebera uko bongera kubaka igihugu. Twubatse byinshi bundi bushya, tubikora bucece, kandi dufite icyizere.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyamuryango ba Unity Club ubwitange bwo kwitabira uyu muhamagaro mu myaka isaga 30 uyu muryango ugiye kumara.

Ati” Mwagaragaje ko Unity Club irenze kuba ihuriro, ahubwo yatubereye twese urumuri ruyobora intambwe zacu mu mitekerereze, imigirire, n’imibereho twahisemo.”

Yaboneyeho kandi gushimira Régine Iyamuremye, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ati” Twakurambagije tubizi ko izo nshingano zari ziremereye muri biriya bihe. ariko wabereye benshi urumuri mu rugendo rwo kubohoka, umurikira benshi mu kutwereka ko amahitamo ari aya buri wese kandi ashoboka.”

Ndetse no guha ikaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya wa Unity Club, Uwacu Julienne.

Photos:

[fluentform id="3"]