sangiza abandi

Perezida Kagame yasangije amahanga umusaruro wa AI mu bukungu bw’u Rwanda

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko iterambere rya Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, ritazashingira ku bwinshi bw’abarikoresha gusa ahubwo n’uburyo ibihugu by’Afurika bihitamo ibibazo bikwiye gukemurwa hakoreshejwe iryo koranabuhanga.

Ibi yabivugiye kuri uyu wa Gatatu, ubwo yifatanyaga na mugenzi we wa Guinea-Conakry, Mamadou Doumbouya, mu gutangiza ku mugaragaro inama ya karindwi ya Transform Africa Summit 2025, iri kubera Conakry, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2024.

Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubwenge Buhangano nk’inkingi yo guhanga udushya muri Afurika tugera ku Isi yose.”

Perezida Kagame yavuze ko uko Afurika izabyaza umusaruro ikoranabuhanga rya AI bizashingira ku buryo rikoreshwa mu gukemura ibibazo by’ingenzi.

Ati “Ku mugabane w’Afurika, umusaruro ntuzaturuka gusa ku buryo twihutishije gukoresha iri koranabuhanga rya AI, ahubwo uzaterwa n’ibibazo duhitamo gukemura hakoreshejwe iri koranabuhanga.”

Yavuze kandi ko u Rwanda rutangiye kubona umusaruro wa politike nshya yo gukoresha Ubwenge Buhango, aho yitezweho kuzongera umusaruro mbumbe w’igihugu 5%.

Ati “Ku Rwanda rwonyine, AI iteganyijwe kuzagira uruhare rwa 5% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), yazanye udushya n’ubumenyi mu nzego zirimo ubuzima, uburezi n’ubuhinzi, n’izindi.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite amahirwe akomeye yo kwihutisha iterambere hifashishijwe AI, kubera ko ifite urubyiruko rwinshi, rushobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere izo nzego eshatu zifatwa nk’izingiro ry’ubukungu bwa Afurika.

Gusa, Perezida Kagame yagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye ku bushobozi bwo gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

Ati “Icyuho gihari mu ishoramari ry’ibikorwaremezo bigezweho, ubumenyi n’amategeko agenga iri koranabuhanga ni byo bidutinza. Gusiba icyo cyuho bisaba ubufatanye bukomeye hagati ya leta n’abikorera.”

Yongeyeho ko nubwo hari impungenge nyinshi zigaragara ku ikoreshwa rya AI, cyane cyane ku bijyanye n’imirimo, umutekano n’ubuzima bwite bw’abantu, ariko abantu bagomba kwiga kubana nabyo.

Ati “Zimwe muri izo mpungenge ntizifite ishingiro, izindi zikomoka ku kutamenya ibijyanye n’iri koranabuhanga. Ariko, uko byagenda kose, iri koranabuhanga riri hano kugira ngo ribeho natwe tugomba kwiga uko twaryakira kandi tukabana na ryo.”

Perezida Kagame yasozaga ashimangira ko siyansi n’ikoranabuhanga atari ibintu bigamije gusimbura abantu, ahubwo ari imbaraga zifasha mu guhanga udushya no kongera imikorere.

Ati “Siyansi n’ikoranabuhanga ni moteri y’ubuhanzi n’imikorere myiza, si ibikoresho byo gusimbura abantu.”

Inama ya Transform Africa Summit 2025 ni urubuga rukomeye ruhuza abayobozi ba Afurika, abashoramari n’abahanga mu ikoranabuhanga, hagamijwe kurebera hamwe uko ikoranabuhanga rigezweho ryakorerwa mu buryo burambye no guteza imbere imibereho y’abaturage ku mugabane wa Afurika.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]