sangiza abandi

U Rwanda rwageze ku ntego ya 95-95-95 mu kurwanya SIDA

sangiza abandi

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, uba buri tariki ya 1 Ukuboza 2025.

Uyu munsi uribanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwishakamo ibisubizo mu guhangana na virusi itera SIDA.”

Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wizihirijwe ku kigo nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, witabirwa n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

Aba bayobozi bifatanyije n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa mu biganiro bigamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa no kongera imbaraga mu guhashya icyorezo cya virusi itera SIDA.

Kuri uyu munsi wo kurwanya SIDA, inzego zishinzwe ubuzima zatangaje ko igihugu gikomeje gutera intambwe ishimishije mu kurwanya iki cyorezo, nubwo hakigaragaramo imbogamizi zisaba kwitabwaho.

Raporo ya RBC igaragaza ko u Rwanda rwabashije kugabanya umubare w’abana banduzwa SIDA n’ababyeyi mu gihe bababyara ugera kuri 2%, gusa intego ikaba ari uko bigera kuri 0%.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera SIDA muri RBC, Dr. Ikuzo Basil yabwiye The New Times ko ibi byagezweho binyuze mu gupima abagore batwite bose, ndetse no gukomeza kubakurikirana kugera ku rwego rw’imidugudu.

Raporo ya RBC kandi igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera SIDA mu bantu bakuru bwageze munsi ya 3%. Dr Ikuzo agaragaza ko kuba ibi byarabashije kugerwaho ari icyimenyetso cy’uko ingamba zafashwe zikurikizwa.

Ibi bikagendana n’icyerekezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kurwanya SIDA , UNAIDS cyo guhashya virusi itera SIDA bitarenze 2030, no kugabanya umubare w’impfu ziterwa nayo.

U Rwanda rumaze kugera ku ntego ya 95-95-95, aha bisobanura ko abangana na 95% bamaze kwisuzumisha no kumenya uko bahagaze, 95% by’abapimwe bagasanga baranduye batangiye imiti, naho 95% by’abari ku miti babashije kugera ku rwego rwo guhosha ubwandu (viral suppression).

Uyu muyobozi kandi avuga ko kugeza ubu imiti igabanya ubukana izwi nka ARV, ariyo iza imbere mu kubasha guhangana na virusi itera SIDA, ndetse agaragaza ko mu 2023 abasaga 216,000 bari baratangiye imiti ya ARV ndetse n’impfu zituruka kuri SIDA ziragabanuka zigera ku 2,600 ku mwaka.

Zimwe mu mbogamizi zigihari ni uko ubwandu bwinshi buri mu rubyiruko cyane cyane mu bakobwa, aha bukagaragara cyane mu bakora uburaya bari ku kigero cya 35.2% ndetse n’ababana nabo bahuje igitsinda ku kigero cya 5.8%.

Agaragaza ko izindi mbogamizi zikirimo ari inkunga z’amahanga zigenewe ibikorwa byo kurandura ubwandu bwa virusi itera SIDA bugenda bugabanuka ndetse n’zigenda zigabanuka ndetse n’ivangura no gusakaza y’ibihuha cyane ku mbuga nkoranyambaga bikiri imbogamizi zikomeye mu gufasha abantu kugera ku serivisi z’ubuvuzi.

Dr Ikuzo yagaragaje ko RBC izakomeza ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirinda, kwipimisha hakiri kare virusi itera Sida, gutanga imiti ku banduye harimo n’urushinge rw’amezi abiri no gushishikariza abantu kwipima umuntu ku giti cye.

Photos:

[fluentform id="3"]