sangiza abandi

U Rwanda rwajoye ibihano bya Amerika ku basirikare ba RDF

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye bamwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ivuga ko bibogamye kandi bigamije kugaragaza isura ihabanye n’ukuri ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Werurwe 2026, nyuma y’ibyatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano abasirikare bakuru ba RDF barimo Maj Gen Vincent Nyakarundi, Maj. Gen Ruki Karusisi, Gen Mubarakh Muganga na Brig Gen Stanislas Gashugi.

Amerika ishinja u Rwanda gufasha umutwe urwanya ubutegetsi bwa Congo wa AFC/M23, gusa u Rwanda rukagaragaza ko ibi birego bidashingiye ku bimenyetso bifatika kandi bigamije kuyobya uburari ku byaha by’urugomo n’ubwicanyi bikomeje gukorwa n’ihuriro ry’Ingabo zishyigikiwe na Leta ya RDC.

U Rwanda rwagaragaje kenshi ko iri huriro ry’Ingabo za Leta ya Congo ririmo abacanshuro b’abanyamahanga, Ingabo z’u Burundi, imitwe nka Wazalendo na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bagira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi b’Abanye-Congo.

Muri iri tangazo u Rwanda ruvuga ko ibi bihano byafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byafatiwe uruhande rumwe, mu gihe impande zombi ziri mu biganiro by’amahoro bigamije gukemura amakimbirane amaze igihe mu Karere.

U Rwanda rugaragaza ko Amerika yirengagije ibitero bya ‘drones’ n’ibyo ku butaka bikomeje kugabwa n’Ingabo za RDC, binyuranyije n’amasezerano yo guhagarika imirwano, kandi bigahitana ubuzima bw’abasivili benshi.

U Rwanda rwashimangiye ko kurinda ubusugire n’umutekano w’Igihugu ari inshingano Ingabo z’u Rwanda zitazigera ziteshukaho, ruvuga ko RDF itigeze yifatanya n’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano, ahubwo ko ibikorwa byayo bigamije kurinda imipaka no guhangana n’ibyugarije umutekano w’u Rwanda.

Mu masezerano yasinyijwe i Washington tariki ya 3 Ukuboza 2025, RDC yari yemeye guhagarika burundu kandi mu buryo bugenzurwa inkunga iha umutwe wa FDLR n’indi iyishamikiyeho.

Icyakora, u Rwanda ruvuga ko nta ntambwe igaragara RDC yateye mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano, ahubwo ibikorwa bya gisirikare byo kurasa abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo byakomeje.

U Rwanda rwongeye gushimangira ko rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ariko bigendanye n’uko RDC na yo yubahiriza agahenge ndetse no gusenya burundu Umutwe wa FDLR, ndetse rushyigikiye isubukurwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington.

Mu gusoza, u Rwanda rwavuze ko rwiyemeje kubahiriza no gushyira mu bikorwa ingingo zose z’Amasezerano ya Washington, harimo n’Urwego rw’Ubufatanye mu Bukungu bw’Akarere (Regional Economic Integration Framework), mu rwego rwo gushimangira amahoro arambye n’iterambere mu Karere.

Photos:

[fluentform id="3"]