Muri iyi nkuru, urasobanukirwa byinshi byihariye ku buzima bwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, umuhanga mu mateka wanaminuje mu by’amategeko mpuzamahanga, agakora imirimo itandukanye mu Rwanda irimo kuba Senateri, n’ibindi mbere yo kugirwa minisitiri.
Dr. Bizimana, yavukiye mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda, avuka mu mwaka wa 1963. N’ubwo bitari byoroshye mu gihe cye, yabashije kwiga ndetse yiga neza araminuza.
Ubumenyi agaragaza mu mateka, burimo ubwo akomora mu ishuri ndetse n’andi mateka menshi avuga ko yiyigishije kubera kuyakunda no kuyasoma.
Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu mategeko, yibanze ku mategeko mpuzamahanga, yakuye muri Kaminuza ya Toulouse mu Bufaransa muri Gashyantare 2004.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s) mu mategeko, yakuye muri Kaminuza ya Montpellier I mu Bufaransa n’ubundi. Yanarangije icyiciro cya Kabiri cya kaminuza (Bachelor’s) mu bijyanye na filozofiya n’ubumenyamuntu mu 1991.
Mbere yo kugirwa Minisitiri, yabaye umwarimu muri Kaminuza ndetse n’Umusenateri, anaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yashyizweho mu 2007 igamije kurwanya no gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo no gukemura ingaruka zayo.
Hagati ya 2004 na 2006, yigishije amategeko mpuzamahanga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (National University of Rwanda) no muri kaminuza yigenga ya Kigali, Kigali Independent University (ULK).
Hagati ya 2006 na 2009, yabaye umwe mu bagize komisiyo y’u Rwanda yasuzumye uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanabaye visi perezida wa komisiyo y’igihugu yakoze iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana muri Mata 1994.
Nyuma yaho, hagati ya 2009 na 2010, yakoze nk’impuguke yigenga n’umujyanama mpuzamahanga. Afite ubunararibonye mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera mpuzamahanga.
Dr. Bizimana ni umushakashatsi wanditse inyandiko nyinshi ku rwego rw’igihugu, urw’akarere n’urw’isi, zirebana n’imiyoborere, amateka n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ingengabitekerezo yayo.
Yasohoye ibitabo bitatu mu gifaransa no mu kinyarwanda birimo icyo yise Inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi yashyize hanze muri 2014; icyo yise La contribution du Tribunal pénal International à l’évolution de la justice pénale internationale yasohoye muri 2004; ndetse na L’Eglise et le génocide au Rwanda muri 2001.
Dr. Jean Damascène Bizimana, yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku wa 31 Kanama 2021.
Dr. Bizimana yabura gato ngo abe Padiri
Dr. Bizimana, yize imyaka 8 mu iseminari Nkuru, abura umwaka umwe gusa ngo abe diyakoni. Yigaga mu muryango w’abapadiri bera (père blanc) bita abapadiri ba Afurika. Avuga ko uretse no kuba yarabikundaga n’umuryango we wifuzaga ko aba Padiri.
Gusa ntibyakunze, kuko abura umwaka umwe gusa ngo asoze imyaka 9 yagombaga kwiga, yaje kuvamo kubera imoamvu ubwe yivugira ko zaturutse ku ivangura n’ingengabitekerezo byari muri Kiliziya icyo gihe, avuga ko yisanze n’abamwigisha bafite irondabwoko.
Yakomerekejwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Bizimana, yagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yiciwe ababyeyi n’abavandimwe, tariki ya 21 Mata 1994.
Dr Bizimana mu buzima busanzwe
Minisitiri Bizimana akunda umupira w’amaguru n’ubwo atawukinnye, gusa akunda kwita ku buzima bwe akora imyitozo yoroshye nko kugenda n’amaguru.
Ni umukunzi cyane w’ ikipe yo mu Bufaransa yitwa Olympique de Marseille, agakunda Real Madrid yo muri Esipanye mu gihe mu Bwongereza afana Manchester United na AC Milan yo mu Butaliyani.
Dr Bizimana kandi akunda cyane umuziki nyarwanda. Nk’abandi benshi bo mu gihe cye, yishimira indirimbo za kera nk’izacuranzwe na Impala, Nyampinga, Umubano Inono Stars, Les Fellows n’andi matsinda.
Dr Bizimana kandi akunda indirimbo zijyanye n’urugamba rwo kubohora igihugu, ndetse n’ibihangano by’abahanzi bakomeye nka Cecile Kayirebwa na Intore Masamba n’abandi.








