sangiza abandi

Minisitiri Nduhungurehe yashyikirije Perezida wa Tuniziya ubutumwa bwa Perezida Kagame

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Perezida wa Tuniziya, Kaïs Saïed, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026, byibanze kuri kandidatire nshya y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo, aho Tuniziya yasabwe kumushyigikira. 

Barebeye hamwe kandi uko umubano w’ibihugu byombi warushaho gushimangirwa.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tuniziya, Mohamed Ali Nafti. 

Aba baminisitiri bombi bashyize umukono ku masezerano abiri ajyanye n’ubujyanama mu bya politiki no gushyiraho komisiyo ihoraho ihuriweho, bigamije kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tuniziya.

Umubano w’u Rwanda na Tuniziya uhagaze neza kandi urangwa n’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’iterambere n’umutekano muri Afurika. Ibihugu byombi bikunze guhurira mu biganiro bigamije gushimangira ubucuti no kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, ubuzima, umutekano n’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Perezida wa Tuniziya, Kaïs Saïed
Minisitiri Nduhungirehe yashikirije Perezida wa Tuniziya ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti. 
Aba baminisitiri bombi bashyize umukono ku masezerano abiri ajyanye n’ubujyanama mu bya politiki no gushyiraho Komisiyo ihoraho ihuriweho

Photos:

[fluentform id="3"]