Pasiteri Antoine Rutayisire wo mu Itorero rya Anglican, yatangaje uburyo Se, Karasira Petero Karaveri yishwe mu gihe cy’itotezwa ry’Abatutsi mbere ya Jenoside, ariko bo (abana be) ntibabimenye kugeza agiye gutangira amashuri abanza nyuma y’imyaka ibiri bibaye.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo Minisiteri y’Uburezi yibukaga aku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni mu buhamya yatanze mu kiganiro yise “Ubuhamya bw’Uburezi n’Amacakubiri”, kigaruka ku itotezwa Abatutsi bakorerwaga mu myaka y’1961, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rutayisire avuga ko ibyago by’u Rwanda yatangiye kubibona mu 1961, ubwo baterwaga, Se wari umucuruzi agakubitwa, bagasenyerwa ndetse bagasahurwa ibyo bari bafite byose.
Ati “Ni bwo bwa mbere nabonye impiri irimo imisumari.”
Akomeza avuga ko ubwo baterwaga icyo gihe bari baziko basize bishe Se, ariko ntiyapfa, gusa n’ubundi aza kwicwa mu 1963, gusa ntibahita babimenya.
Ati “Muri (1963) baramwica ariko twe ntitwabimenya.”
Rutayisire avuga ko icyo gihe mu gace k’iwabo ahazwi nko mu Buganza muri Gatsibo y’Amajyepfo, bari bataratangira kujya bica abana n’abagore cyane, ariko abagabo bo bagahigwa.
Akomeza avuga ko kubera Se yajyaga ajya i Bugande kurangura agiye n’igare kuko nta modoka zari zihari, we yari azi ko Se yagiye kurangura.
Ati “Nkabona ntaza, (1963) irashira, (1964), nti ariko se ubundi ko Papa yaheze.”
Akomeza avuga ko muri 1965, ari bwo yagiye gutangira amashuri abanza, ajyanywe na Nyina, ubwo bari ku murongo w’ababyeyi abazwa amazina n’ibindi byangombwa, ariko haza kuzamo ihurizo ubwo Nyina yabazwaga niba umwana agifite Se umubyara.
Ati “Baramubaza uno mwana yitwa nde, twari ku murongo w’ababyeyi barimo kwandikisha abana, yitwa Rutayisire Antoine, Se yitwa nde? Karasira Petero Karaveri. Ariho cyangwa yarapfuye?”
Rutayisire akomeza agira ati “Mbona Mama arandebye areba hirya yirebesha hirya, mwarimu ati ‘Ariko ntubona ko dufite abantu benshi, umugabo wawe ariho cyangwa yarapfuye?’ Noneho mu ijwi ritoya Mama aravuga ngo yarapfuye.”
Rutayisire avuga ko yasigaye yibaza igihe Se yapfiriye, n’icyaba cyaramwishe, ariko atari butinyuke kubaza Nyina iby’urupfu rwa Se.
Ati “Noneho ndatangira ndarira, Mama akagira ngo ndarizwa n’uko yanjyanye kwiga, ariko ubwo twari tutaratangira kwiga twari twagiye kwiyandikisha, ati ‘Ariko se watinye ishuri’ nkashaka kumubwira nti ‘ariko Mama ndashaka kumenya Data yishwe nande, yishwe n’iki, yapfuye ryari, bamuhambye hehe ko numva ntamuzi apfa.”
Rutayisire avuga ko aka ari agahinda abana bakuranye mu Rwanda rwarangwaga no gutoteza no kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Pasiteri Rutayisire yasangije agahinda ku buryo Se yishwe ariko abana be ntibabimenye mu gihe cy’imyaka ibiri

Yabigarutseho ubwo Minisiteri y’Uburezi yibukaga ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994




