sangiza abandi

Hon.Domitilla Mukantaganzwa yibukije ko ubumenyi budafite indangagaciro ntacyo bumaze

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatatu, muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abari abanyeshuri, abarimu n’abakozi b’iyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR).

Cyitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba kaminuza, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu zitandukanye ndetse n’abahagarariye imiryango yaburiye ababo muri kaminuza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yavuze ko abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu 1994, bari mu cyiciro cy’abafatwaga nk’abajijutse, benshi muri bo bakaba barize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nyamara yari ifite intego yo kumurikira abanyarwanda.

Hon.Mukantaganzwa ati”Abateguye bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu bihe bitandukanye ,by’umwihariko mu 1994 bari mu cyiciro cy’abanyarwanda bafatwa nk’abajijutse ndetse abenshi bize mu yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda yari ifite ikicaro aha turi,kandi yari yarahawe intego ya illuminatio et salus populi twasemura mu kinyarwanda nko kuba urumuri n’agakiza by’abanyarwanda.

Yagaragaje ko kuba hari abanyeshuri n’abarimu b’Abatutsi bishwe na bagenzi babo bidatangaje, kuko iyi Kaminuza yagenderaga kuri politiki y’ivangura n’amacakubiri byari byarimakajwe mu miyoborere y’u Rwanda kuva ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda kugeza ku bwa Juvénal Habyarimana.

Yibukije ko mu bihe bitandukanye habayeho imeneshwa ry’abanyeshuri n’abarimu b’Abatutsi, cyane cyane kuva mu 1990, bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi, bikarangira bishyizwe mu bikorwa mu buryo ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni.

Mukantaganzwa yashimangiye ko kwibuka Jenoside bikwiye kubera Abanyarwanda umwanya wo gutekereza ku gihugu bifuza, asaba ko ubuhanga bugomba kujyana n’indangagaciro n’ubumuntu, kuko mu 1994 abitwaga abanyabwenge ari bo bayoboye ubwicanyi n’isenywa ry’igihugu.

Yagize ati”Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bijye bitubera umwanya wo gutekereza nk’igihugu ku munyarwanda twifuza ,kuko kugira abahanga badafite ubumuntu n’izindi ndangagaciro zikwiye umuntu nyamuntu ntacyo bimaze,  cyane ko nk’uko byagaragaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abitwaga abanyabwenge ari bo bahindukiye bakica bagenzi babo b’abatutsi  bakica n’abandi kandi bagasenya igihugu”

Yanakanguriye urubyiruko, by’umwihariko abanyeshuri bo muri Kaminuza, kurangwa n’uruhare mu kubaka u Rwanda rushya rutarangwa n’ivangura, ashimangira ko u Rwanda rwo nyuma ya 1994 ari igihugu cyubakiye ku bumwe n’ubwiyunge gitera imbere, kandi ko urubyiruko ari rwo mbaraga zarwo z’ahazaza rugomba kugendera mu murongo mwiza wubaka igihugu kizima.

Yanagarutse ku kibazo cy’abagoreka amateka ya Jenoside n’abayipfobya, asaba Kaminuza y’u Rwanda kongera imbaraga mu bushakashatsi no kwandika amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye rwashyinguwemo imibiri y’abari abanyeshuri, abarimu n’abandibari abakozi bagera kuri 563 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri bo 429 bakaba baramenyekanye amazina.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]