Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bagaragaje ko kwita ku bidukikije no kurwanya imyuka ihumanya ikirere byakemura ikibazo cy’ingufu harimo n’iz’igihugu gitumiza hanze harimo n’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuba ikibazo ku Isi hose.
Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo abagize Inteko Nshinga Amategeko umutwe w’Abadepite bagiranye na REMA na MINICOFIN ku ishoramari ribungabunga ibidukikije no guteza imbere ibice byahariwe imishinga y’ingufu zitangiza ibidukikije mu baturage.
REMA yagaragaje mu rwego rw’ingufu hari amahirwe akomeye y’ishoramari kandi yabyara inyungu ku bashoramari no ku gihugu.
Umuyobozi w’ikigega kita ku bidukikije, FONERWA, Florien Mugabo, yatangaje ko mu rwego rwo gutinyura abashaka gushora imari muri uru rwego hari amafaranga bahabwa kuko abenshi bagaragaje impungenge z’uko bashobora guhura n’igihombo ku bwo kuba batafiteho amakuru ahagije.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ishoramari mu bidukikije muri MINICOFIN, Elie Sebahizi, yagaragaje ko u Rwanda ruri gukora ruri ibishoboka byose mu rwego rwo korohereza abashora imari mu mishinga iregera ibidukikije kugira ngo bunguke.
Sebagabo yavuze ko hashyizweho ingamba zitandukanye zorohereza abashaka gushora imari muri uru rwego harimo kubakuriraho imisoro ku bikoresho bimwe na bimwe batumiza hanze.
Yagize ati “Twashyizeho gahunda zinyuranye zigamije korohereza abifuza n’abashoye imari mu bujyanye n’ingufu zisubiramo aho twabakuriyeho imisoro ku bikoresho byose byinjira mu gihugu bigiye gukoreshwa muri iryo shoramari harimo n’abatumiza imodoka zikoresha amashanyarazi”.
Ibindi Abadepite bagarutseho muri iyi nama nyunguranabitekerezo ni ibinyanye n’isoko rya Karubone aho babajije uburyo uyu mwuka ucuruzwa, inyungu witezweho ndetse n’uburyo umuturage arengerwa.
Umuyobozi wa REMA, Juliet Kabera, yasobanuye ko icuruzwa rya carubone bijyana n’ingamba n’imishinga igihugu kiba cyarateguwe bigamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere aho ishyirwa mu bikorwa ryayo ari ryo rigena ibyo igihugu kinjiza mu gihe byageze ku ntego.
Isoko rya carbone ni kimwe mu bisubizo bizana amafaranga mu rwego rw’ibidukikije, aho bizafasha u Rwanda kugera ku ntego zo kugabanya iyoherezwa ry’imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze 2030.
Imwe mu mishinga u Rwanda rufite izagabanya imyuka ihumanya ikirere ari nayo yifashishwa ku isoko rya karubone, harimo kugabanya imyuka n’imyotsi y’ibicanwa iva mu ngo hakoreshwa gaze n’amashanyarazi.
Hari kandi gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashyanyarazi, gushakisha ingufu zisubira harimo gaze methane yatangiye gukurwa mu Kiyaga cya Kivu ndetse no kwegereza abaturage amashanyarazi harimo n’akomoka ku mirasire y’izuba n’umuyaga bigasimbura inkwi n’amakara bikoreshwa mu ngo.









