Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR, cyatangaje ko ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwatumije n’ibyo rwohereje mu mahanga muri Werurwe ya 2025 n’iya 2026 cyagabanyutseho 14.5%.
Raporo nshya ya NISR yasohotse ku wa 30 Mata, yagaragaje ko muri Werurwe 2026 u Rwanda rwohereje hanze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 228.4$ ibi bikaba byerekana igabanuka rya 1.72% ugereranyije n’ukwezi kwa Gashyantare 2026.
Muri Werurwe 2026, ibyo u Rwanda rwohereje hanze bikorewe imbere mu gihugu byiyongereyeho 17.80% ugereranyije n’uko byari bihagaze muri Gashyantare 2026, naho muri rusange ugereranyije na Werurwe 2025 byiyongeraho 41.60%.
NISR ivuga ko iri zamuka ryatewe n’inyungu yabonetse mu byiciro by’ibicuruzwa by’ingenzi biri mu rutonde mpuzamahanga rw’ubucuruzi (SITC).
U Bushinwa ni cyo gihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi kuruta ibindi bihugu aho rwakiriye ibifite agaciro ka miliyoni 48$ bugakurikirwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye ibya miliyoni 47.7$.
Ibi bihugu bisigaye byoherejwemo 63% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje hanze. Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Thailand n’u Buholandi nabyo biri muri bitanu bya mbere u Rwanda rwoherejwemo ibicuruzwa byinshi.
Ibicuruzwa bitumizwa hanze nabyo byariyongereye muri icyo gihe, aho byazamutseho 6.5% ugereranyije na Gashyantare 2026, n’izamuka rya 8.22% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ubushinwa ni bwo bwagurishije u Rwanda ibicuruzwa byinshi bifite agaciro ka miliyoni 123.6$ bingana na 27.19% by’ibyo u Rwanda rwatumijwe byose.
U Buhinde na UAE byakurikiyeho, mu gihe Tanzania n’u Bugande nabyo byaje mu bihugu bitanu bya mbere u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa.
Muri Werurwe 2026 kandi ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga hanyuma bikongera bikohererezwa mu yandi mahanga (re-exports) byiyongereyeho 13.4% ugereranyije na n’uko byari bihagaze muri Gashyantare 2026,
Ni mu gihe kandi muri rusange ugereranyije uko byari bihagaze Werurwe ya 2025 n’iya 2026 imibare igaragaza ko byiyongeraho 62.84%.
NISR kandi yagaragaje ko ibiciro mu nganda nabyo byazamutse aho inganda zikora ibicuruzwa bigurishirizwa mu Rwanda byazamutseho 17.3%, mu gihe ibyoherezwa hanze byo byazamutseho 21%. Muri rusange ugereranyije n’ukwezi kwa Gashyantare, ibiciro mu nganda byazamutseho 2.1%.








