sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe yitabiriye umuhango wo gufungura Ingoro y’Inama muri Gabon

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Ingoro y’Inama ya Libreville muri Gabon.

Uyu muhango wabereye i Libreville kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, wayobowe na Perezida w’iki gihugu, Brice Oligui Nguema.

Minisitiri Nsengiyumva wawita irihe ahagarariye Perezida Kagame, yageze muri Gabon kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, akihagera yakirwa ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Léon Mba, na Visi Perezida wa Gabon Hermann Immongault.

Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau), Mavëa Haguma.

Iyi Ngoro yatashwe, izajya yakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga bitandukanye, ikaba yitezweho kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama muri Gabon.

Yitezweho kandi kongerera iki gihugu ubushobozi mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga byo ku rwego rwo hejuru.

U Rwanda rwatumiwe mu gihe n’ubundi umubano wa dipolomasi hagati y’Ibihugu byombi ukomeje gukura no gukomera. Ibi bihugu bigaragazs ubushake bwo kurushaho kwimakaza ubufatanye no kwagura imikoranire mu nzego z’ingenzi zirimo ubucuruzi, ishoramari no gusangizanya ubumenyi.

Gabon, iherereye ku nkombe z’inyanja ya Atlantika muri Afurika yo Hagati, ni igihugu gikungahaye ku mutungo kamere. Ubukungu bwayo bushingiye cyane ku byoherezwa hanze birimo peteroli, manganeze, iraniyumu n’ibiti, bikaba bifite uruhare runini ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Mu myaka ishize, iki gihugu cyatangiye gushyira imbaraga mu kwagura ubukungu bwacyo no gushora imari mu bikorwa remezo hagamijwe gukurura ubucuruzi mpuzamahanga n’ubukerarugendo.

Ku rundi ruhande, u Rwanda na rwo rwihaye intego yo kuba kimwe mu bihugu bya mbere byakira inama n’ibikorwa bikomeye ku mugabane wa Afurika, rushingiye ku ishoramari rihamye mu bikorwa remezo birimo Kigali Convention Centre.

Photos:

[fluentform id="3"]