sangiza abandi

MININFRA yijeje ko mu 2029 mu Rwanda hose hazaba haragejejwe amazi 

sangiza abandi

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko intego Guverinoma y’u Rwanda yihaye yo kugeza amazi ku baturage ku gipimo cya 100% mu 2029 izagerwaho.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka Itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2029 Abanyarwanda bose bazaba baragejejweho amazi.

Minisitiri Gasore yavuze ko ibikorwa byo gukwirakwiza amazi mu bice bitandukanye by’igihugu kuri ubu bihagaze neza ndetse yizeye neza ko iyi ntego izagerwaho ntakabuza.

Yagize ati “ “Duhagaze neza, turabona ko iyi ntego tuzayigeraho tukabishingira ko dufite imishinga iri gushyirwa mu bikorwa n’iyarangiye izatugeza kuri icyo gipimo.”

Dr. Gasore yagaragaje ko hari imishinga itandukanye iri gushyirwa mu bikorwa n’indi mishya iri gutekerezwa aho yose ikigamijwe ari ukugera ku ntego yo kugeza amazi meza ku baturage bose mu gihugu.

Iyi mishinga yagaragajwe mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026/2027 izambukiranya ikagera mu 2028-2029, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko ku wa 11 Gicurasi 2026.

Muri iyi mbanzirizamushinga Minisitiri Murangwa yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda iteganya gushora miliyari 138.3 Frw  mu mishinga y’amazi isuku n’isukura. Ibi bizakorwa mu rwego rwo kongera amazi meza ku baturage no kunoza imicungire y’isuku mu mijyi no mu byaro.

Iyi mishinga yose yitezweho gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi kikigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu bihe by’izuba.

Uruganda rwa Kanzenze rugiye kuvugururwa

Hari imishinga y’ingenzi izitabwaho 

Mu mishinga izitabwaho cyane harimo gukomeza no kurangiza kubaka Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze, rugamije kongera ubushobozi bwo gutunganya amazi meza no kuyageza ku baturage benshi, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali n’inkengero zawo.

Uru ruganda byari biteganyijwe ko rugomba kujya runganya amazi angana na Metero Kibe ibihumbi 40 ku munsi agakoreshwa mu Mujyi wa Kigali ndetse na metero kibe ibihumbi 10 bigakoreshwa mu Bugesera. 

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko uru ruganda rwa Kanzenze  rutunganya 79% gusa by’amazi rwakabaye rutanga 

Minisitiri Dr. Gasore yagaragaje ko kuba uru ruganda rudatanga 100% by’amazi rugomba gutunganya byatewe n’uko habaye ikibazo mu ikoranabuhanga ryakoreshejwe ndetse ubu bikaba biri gukemurwa kugira ngo hahindurwe uburyo bwari bwarakoreshejwe.

Yagize ati “ Habayemo ikibazo cy’ikoranabuhanga ryakoreshejwe mu kubaka uruganda rwa Kanzenze aho barwubatse bafatiye ku masoko yegereye umugezi aho gufatira mu mugezi. Gusa ubu turi kuganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo tubikosore rutange 100%.”

Hari kandi gahunda yo kuvugurura Uruganda rw’Amazi rwa Karenge muri Rwamagana, mu rwego rwo kongera ingano y’amazi atunganywa no korohereza uturere two mu Burasirazuba kubona amazi meza ahagije.

Uru ruganda rutanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 12 ku munsi, nirumara kuvugururwa rukazatanga metero kibe ibihumbi 48 ku munsi. Ubushobozi bwarwo buzikuba inshuro enye.

Muri iyi ngengo y’imari kandi, Leta inateganya kwagura imiyoboro y’amazi mu mijyi no mu byaro, hagamijwe kugeza amazi meza ku baturage atageraho uko bikwiye.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko bazanasana imiyoboro y’amazi yangiritse cyane cyane mu byaro, kugira ngo ibashe kongera gukora neza no gufasha abaturage kubona amazi.

Umujyi wa Kigali ukoresha Metero kibe ibihumbi 140 by’amazi meza ku munsi, mu gihe ikeneye Mtero kibe ibihumbi 200 ku munsi. Mu yandi magambo, ku baturage bahari uyu munsi, Kigali ikeneye Metero Kibe ibihumbi 60 kugira ngo ibabonere amazi ahagije.

Mu rwego rw’isuku, Leta irateganya kubaka no kunoza ibikorwa remezo birimo Nduba Sanitary Landfill hamwe n’ibiyifasha, ndetse na Kigali Centralized Sewerage System, izafasha mu micungire myiza y’imyanda mu mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yijeje ko mu 2029 abaturage bose mu gihugu bazaba bagerwaho n’amazi meza
Minisitiri Jimmy Gasore yavuze ko hari imishinga iri gukorwa izatuma amazi agezwa mu gihugu hose
Mu ngengo y’imari ya 2026/2027 u Rwanda ruteganya gushora miliyari 138.3 Frw  mu mishinga y’amazi isuku n’isukura.

Photos:

[fluentform id="3"]