Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima ku Isi, OMS, watangaje ko ukeka ko abantu 750 ari bo bamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe 177 ari bo imaze guhitana.
Mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo kigera mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu ntamuntu uragaragaraho iki cyorezo ndetze ko hakomeje gufatwa ingamba zinyuranye zo kwirinda.
Yagize iti “ Kugeza ubu nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, kandi hafashwe ingamba zikumira mu rwego rwo gupima no gutahura iki cyorezo hakiri kare.”
Mu ngamba nshya MINISANTE yafashe harimo izikumira Abanyamahanga bose bageze cyangwa banyuze muri RDC mu minsi mirongo itatu (30) ishize kwinjira mu Rwanda.
Gusa MINISANTE yatangaje ko Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite ibyangombwa byo gutura mu Rwanda byemewe bazemererwa kwinjira. Ariko, ababa baragenze cyangwa baranyuze muri RDC muri iyo minsi mirongo itatu (30) bazabanza gushyirwa mu kato nk’uko amabwiriza abivuga.
MINISANTE ku bufatanyije n’Ishami rya OMS mu Rwanda yatangaje ko muri iki cyumweru yagiranye inama n’imiryango mpuzamahanga ndetse na za ambasade zikorera mu Rwanda kugira ngo babasobanurire imyiteguro n’ingamba byafashwe mu gukumira icyorezo cya Ebola.
Yashimangiye ko ibikorwa byose mu Rwanda bikomeza mu buryo busanzwe, birimo inama, ibirori, ubukerarugendo, ubucuruzi, n’ingendo mu gihugu cyose.
Yatangaje ko ku bufatanyije n’izindi nzego za Leta, n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’igihugu, urw’akarere n’urw’amahanga bazakomeza gukorana bya hafi kugira ngo barinde ubuzima n’umutekano wa buri wese mu Rwanda.
Muri RDC Ebola ikomeje gusya itanzitse
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, OMS yatangaje ko ibisubizo byavuye mu bipimo byafatiwe muri laboratwari muri RDC byemeza bidashidikanywaho ko abantu 82 banduye iki cyorezo, mu gihe barindwi ari bo byemejwe ko bishwe na cyo.
OMS yatangaje ko imibare y’abanduye iki cyorezo n’abo cyishe ushobora kuba urenga cyane uwamenyekanye, kuko ingamba zo gukumira ikwirakwira ryacyo zakomwe mu nkokora n’ikibazo cy’umutekano muke mu Ntara ya Ituri.
Muri RDC, Ebola yiganje cyane muri Ituri, mu bice birimo Mongbwalu, Rwampara, umujyi wa Bunia, Bambu na Nyankunde. Hari umurwayi umwe wagaragaye i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uwagaragaye i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Minisiteri y’Ubuzima yari yatangaje ko abantu 671 ari bo byakekwaga ko banduye Ebola kugeza tariki ya 20 Gicurasi, barimo 160 byakekwaga ko bishwe n’iki cyorezo. Kugeza uwo munsi hari hamaze gufatwa ibipimo 218 birimo 134 byasuzumwe.
Abashakashatsi bemeje ko iyi Ebola ari iyo mu bwoko bwa Bundibugyo, umuntu wa mbere wayanduye akaba yarapfiriye muri Bunia tariki ya 24 Mata 2026, ariko bitangazwa ko yishwe n’iki cyorezo hashize ibyumweru bitandatu.
Hari impungenge ko hari abantu benshi banduye iki cyorezo mu byumweru bitandatu byashize Leta ya RDC itaremeza ko ari cyo cyishe uyu muntu, ikaba imwe mu mpamvu OMS igaragaza ko imibare ishobora kuba irenze cyane itangazwa.









