sangiza abandi

Ibihano Amerika yafatiye intasi nkuru ya FDLR bivuze iki ku masezerano y’u Rwanda na Congo?

sangiza abandi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Gustave Kubwayo uzwi nka ‘Colonel Sirkoof’ ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu mutwe wa FDLR, akaba n’umuyobozi w’ingabo zoyo zo mu mutwe udasanzwe CRAP.

Muri iri tangazo kandi Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano n’Umuyobozi ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare mu ihuriro AFC/M23, Col Nzenze Imani, aho ashinjwa kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Amerika yavuze ko yafatiye bariya bombi ibihano mu rwego rwo “gushyigikira gahunda y’amahoro no guhosha amakimbirane” amaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amerika yagaragaje ko ibikorwa by’ihohotera bya FDLR birimo ubwicanyi, gushora abana mu mirwano, gufata ku ngufu no gushimuta abaturage, bibangamiye umutekano w’Akarere. 

Kuri Col Sirkoof, nk’umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu bugizi bwa nabi bwa FDLR, Amerika yamufatiye ibihano birimo kutamwemerera gukandagira ku butaka bwayo no gufatira imitungo ye yaba iriyo.

Minisitiri w’Imari muri Amerika, Scott Bessent, yagaragaje ko ibi bihano biri muri gahunda y’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump yo gukemura amakimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Umutwe wa FDLR ni ikibazo k’umutekano w’u Rwanda

FDLR yashinzwe mu mwaka wa 2000 n’abahoze mu ngabo za Leta y’u Rwanda n’imitwe y’abahezanguni yahungiye muri Congo nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inshuro nyinshi u Rwanda rwagaragaje ko Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugifite akayihayiho n’umugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda aho uvuga ko uzagaruka gusoza ibyo utasoje mu 1994.

Uyu mutwe wubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside ufatanyije n’indi mitwe y’iterabwoba, mu bihe bitandukanye bagiye bagaba ibitero mu Rwanda cyane cyane mu birimo ibyo mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’Igihugu.

Raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zagaragaje ko kenshi uburyo uyu mutwe ugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’Akarere.

Mu bihe bitandukanye uyu mutwe wagiye ugaba ibitero mu Rwanda harimo icyo wagabye mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Uyu mutwe uko iminsi ishira indi ikaza niko ugenda wongera abarwanyi bawugize babifashijwemo na Leta ya Congo yabahaye ahantu ho gushyira ibirindiro bihoraho mu bice bya Rutshuru na Walikale.

Kugeza ubu, FDLR ifite abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000, ndetse ibi byemezwa n’Umuvugizi wayo mu rwego rwa gisirikare uzwi nka Lt Col Octavien Mutimura aho yemeza ko bafite benshi barenze abo abantu batekereza.

Ibi biri mu byatumye u Rwanda rugaragagaza kenshi ko uyu mutwe ari ikibazo ku mutekano w’abarutuye ari nayo mpamvu rwafashe umwanzuro wo gushyira ingamba z’ubwirinzi ku mipaka iruhuza na Congo.

Ibihano byafatiwe Col Sirkoof bivuze iki ku masezerano y’u Rwanda na Congo?

Tariki ya 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byashyize umukono ku masezerano agamije kugarura umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi aho yasinywe bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imwe mu ngingo ziri muri aya masezerano harimo ko RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR umaze imyaka 32 mu mashyamba ya Congo n’indi iwushamikiyeho hanyuma u Rwanda narwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Nyuma y’itangazo ry’ibihano byafatiwe Col Sirkoof, Amerika yatangaje ko intego yabyo atari uguhana gusa, ahubwo ari uguhindura imyitwarire y’ababifatiwe no gushyigikira inzira y’amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Muri iryo tangazo, Washington yavuze ko yiteze ko RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR n’indi mitwe bifatanya, mu gihe u Rwanda rwo rwasabwe gukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Nyuma y’iri tangazo Amerika yibukije buri ruhande ko rugomba kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.

Abasesenguzi mu bya politiki y’akarere bagaragaza ko ibi bihana byerekana intambwe ikomeye ya Amerika mu kugaragaza uruhare rw’uyu mutwe mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda nuw’akarere muri rusange.

Umusesenguzi Aloys Mutarindwa yavuze ko n’ubwo Amerika yafatiye ibihano umuyobozi wa FDLR ari intambwe ya mbere ariko hagikenewe gukorwa ibindi bikorwa kuko gusenya FDLR bisaba kuyihera mu mizi.

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko ubufatanye bwa Congo na FDLR buri mu bikoma mu nkokora isenywa ryayo nk’uko bikubiye mu masezerano aho yagaragaje ko uyu mutwe wavanzwe n’ingabo za Congo FRDC bityo ko kubwira ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo buwusenye ari nko ku mubwira ngo asenye igisirikare cy’igihugu.

Kugeza ubu FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10000

Photos:

[fluentform id="3"]