sangiza abandi

Ntihakwiye kurebwa ku mukozi gusa ngo umukoresha yirengagizwe: Minisitiri w’Intebe ku mushahara fatizo

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko leta ikomeje gukurikirana ikibazo cy’umushahara fatizo mu Rwanda ariko agaragaza ko kongera uwo mushahara atari icyemezo gifatwa harebwa inyungu z’abakozi gusa, ahubwo ko hagomba no kwitabwa ku ngaruka gishobora kugira ku bukungu muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Dr. Nsengiyumva yavuze ko nubwo hari abaturage bagaragaza impungenge zishingiye ku izamuka ry’ibiciro ku masoko, kongera umushahara fatizo bisaba kubanza gusesengura neza ubushobozi bw’abakoresha n’ingaruka bishobora kugira ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Iyo uvuze kongera umushahara, ugomba no kureba uruhande rw’umukoresha. Niba wongereye amafaranga atanga, na we ashobora kuyakura he? Hari igihe ashobora kuyakura mu kongera ibiciro by’ibicuruzwa cyangwa serivisi atanga.”

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko imwe mu ngaruka zishobora guterwa no kongera umushahara mu buryo budasesenguwe neza ari izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi, ibintu bishobora gutuma inyungu abaturage baba bategereje zitagerwaho uko bikwiye.

Yagize ati “Niba twongera umushahara ariko ibiciro na byo bikazamuka, twaba tutarakemuye ikibazo uko bikwiye. Ni yo mpamvu tugomba kureba ishusho yose y’ubukungu.”

Dr. Nsengiyumva yanagarutse ku ngaruka bishobora kugira ku bakoresha bamwe, cyane cyane abafite ibigo bito n’ibiciriritse. Yavuze ko hari igihe kongera amafaranga y’imishahara bishobora gutuma bamwe mu bakoresha bagabanya umubare w’abakozi kugira ngo bakomeze gukora.

Ati “Hari n’igihe umukoresha ashobora gusanga adashoboye guhemba abakozi bose, bikamuviramo kugabanya umubare w’abakozi. Na byo tugomba kubitekerezaho.”

Dr Nsengiyumva yatanze urugero ku muntu ufite uruganda cyangwa ikindi gikorwa gikoresha abakozi ashobora guhemba buri wese ibihumbi 50 Frw, umushahara fatizo wajyaho bigasaba ko ahembwa ibihumbi 80 Frw, avuga ko haba habayeho kongera amafaranga rwiyemezamirimo asabwa kugira ngo ikigo cye gikomeze gukora.

Ati “Uwakoreshaga abantu 10 kuko akeneye gukora, ashobora kuvuga ngo abo bantu icumi ntabwo mfite ubushobozi bwo kubahemba, ubwo batatu ndabirukana, ndakoresha barindwi kuko ni bo nshoboye guhemba. Nk’Igihugu rero dukwiye kureba aho ni ho twungutse? Kuko tugize abantu batatu bagiye mu bushomeri.”

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko Leta ikomeje gukurikirana iki kibazo no gukora isesengura rireba imibereho y’abaturage, ubushobozi bw’abakoresha ndetse n’imiterere y’ubukungu bw’igihugu muri rusange. Yashimangiye ko icyemezo icyo ari cyo cyose kizafatwa kizashingira ku nyungu z’igihe kirekire ku bakozi, abakoresha n’ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Iki ni ikibazo tugomba kurebana ubushishozi kugira ngo dufate ibyemezo birambye, bifasha abaturage ariko bikanarinda ubukungu bwacu gukomeza gutera imbere.”

Umushara fatizo uriho mu Rwanda washyizweho mu 1974, ungana n’amafaranga 100 Frw ku munsi kuri buri wese ukorera abandi.

Iyi ngingo yakunze kuganirwaho mu nzego zitandukanye ku bijyanye n’umushahara fatizo mu Rwanda, aho bamwe mu baturage bagaragaza ko amafaranga bahembwa atajyanye n’izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima. Mu  gihe ku ruhande rwa Minisitiri w’intebe agaragaza ko impinduka zose zakorwa zikwiye gukorwa hitawe ku bushobozi bw’ubukungu bw’igihugu n’ubw’abakoresha.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yagaragaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 ubushomeri bwageze kuri 11%, buvuye kuri 11,1% mu gihembwe nk’iki cya 2025.

Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko ikibazo cy’umushahara fatizo gikwiye ubushishozi

Photos:

[fluentform id="3"]