Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) rirateganya kwagura amahirwe y’ishoramari binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari byo mu bihugu by’Abarabu bikoresha uburyo bwa Islamic Finance, urwego rw’imari rufite agaciro gasaga miliyari 6,000 z’amadolari ya Amerika ku rwego rw’Isi.
Ubu buryo bw’imari bukoresha amahame ashingiye ku gusangira inyungu n’igihombo hagati y’utanga igishoro n’ushora imari, bitandukanye n’imikorere isanzwe aho igihombo cyangwa inyungu akenshi bibazwa umukiriya wenyine.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yasobanuye ko muri Islamic Finance, impande zombi zigira uruhare mu nyungu no mu gihombo, bityo bikagabanya umutwaro ku mukiriya.
Ati “ Reka tuvuge ngo turahinze dukoresheje ibishoboka nk’abantu, ariko yenda ikirere ntabwo kibaye cyiza, turahombye, ntabwo banki izaza ngo icyo gihombo igishyire ku muturage wenyine.”
Yakomeje avuga ko nubwo ubu buryo bushingiye ku mahame ya Isilamu, butagenewe Abayisilamu gusa ahubwo buri wese ashobora kubukoresha mu gihe yubahirije amabwiriza abugenga.
Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Pierre Célestin Rwabukumba, yavuze ko u Rwanda rurimo gutegura uburyo bwo gukorana n’ibigo bikomeye bikoresha Islamic Finance, cyane cyane ibyo mu bihugu by’Abarabu.
Avuga ko ibi bizakorwa binyuze mu gushyiraho amategeko ajyanye na Islamic Finance.
Ati ” No mu Rwanda baba bahari buriya baba bashaka ibintu bimeze gutyo, rero natwe tugiye kubikora kugirango tubashe gukurura amafaranga menshi aba mu bihugu by’Abarabu.”
U Rwanda rwiteze ko ubu bufatanye buzafasha kongera imari mu gihugu, by’umwihariko ikoreshwa mu bikorwa by’iterambere n’ibikorwaremezo.
Rwabukumba avuga ko ubu buryo bwatangiye gukoreshwa mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba nka Uganda, aho bakusanyije miliyoni 400 z’amayero, bakoresheje ubwo buryo kugirango batere inkunga ibikorwaremezo, ndetse bitanga umusaruro.
Mu myaka 15 ishize Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ritangiye gukora, rimaze gukusanya hafi miliyari 3,000 Frw yashowe mu mishinga itandukanye irimo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi n’ibikorwaremezo.
Kuri ubu, rifite uruhare rungana na 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), rikaba rikorana n’abashoramari barenga 270 ndetse n’ibigo 10 bicururizwaho imigabane.
Banki Nkuru y’u Rwanda ishishikariza abashoramari n’ibigo kwagura iri soko kugira ngo rirusheho gukurura abashoramari bo mu bihugu byo hanze.
Abasesenguzi bagaragaza ko kwinjira mu rwego rwa Islamic Finance bishobora gufasha u Rwanda kubona andi masoko y’imari mashya, by’umwihariko ayo mu Karere k’Ibihugu by’Abarabu bifite ubushobozi bwo gushora imari bungana na miliyari ibihumbi by’amadolari.
Bagaragaza kandi ko isoko ry’imari n’imigabane ryongereye isura nziza y’u Rwanda nk’igihugu gifite umutekano n’icyerekezo kirambye mu ishoramari.









