Itsinda ry’abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Vestine na Dorcas, ryatangaje ko ryamaze gutandukana na Irene Murindahabi uzwi nka M Irene, warebereraga inyungu z’iri tsinda kuva mu 2020.
Vestine na Dorcas bari bamaze imyaka itandatu bakorana na M Irene wari umujyanama wabo akanareberera inyungu zabo mu muziki.
Mu itangazo aba baramyi bashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, bagize bati: “Nyuma yo gutekereza cyane no gusuzuma neza, twafashe icyemezo cyo guhagarika ubufatanye bwacu na MIE guhera ubu.”
Vestine na Dorcas bashimiye M Irene n’ikipe ye ku ruhare rukomeye bagize mu rugendo rwabo rw’umuziki, bamushimira ko yababereye umubyeyi n’umujyanama kuva muri urwo rugendo, akabafasha kwaguka nk’abahanzi ndetse nabo ubwabo.
Bavuze ko bishimira byinshi bagezeho bafatanyije na M Irene, ariko ko igihe kigeze ngo bakomeze urugendo rwabo bigenga, bakurikije icyerekezo n’indangagaciro bifuza kubakiraho ejo hazaza habo.
Mu butumwa bwabo bagize bati: “Twishimira ibyo twagezeho twese hamwe n’ibihe byiza twagiranye. Gusa kuri iki gihe, ni ngombwa gukomeza urugendo rwacu twigenga, dukurikije icyerekezo cyacu, indangagaciro zacu n’ahazaza turi kubaka.”
Basoje bashimira abakunzi babo bakomeje kubaba hafi, bavuga ko nubwo hafunguwe indi paji nshya mu rugendo rwabo, badahagaritse ibikorwa byabo bya muzika ahubwo ko bafite byinshi bishya bari gutegura.
Vestine na Dorcas batangiye gukorana na M Irene mu 2020. Gusa mu 2021 umubano wabo wajemo agatotsi baratandukana kubera kutumvikana ku micungire y’umuyoboro wa YouTube, ariko bongera gusubukura imikoranire kugeza ubu.
Aba bahanzikazi bari mu bamamaye vuba nyuma yo gukorana na M Irene, binyuze mu ndirimbo nyinshi zakunzwe zo kuramya no guhimbaza Imana, zabahaye izina rikomeye mu muziki wa Gospel, ibyatumye bigarurira imitima ya benshi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Imikoranire yaba bombi ishyizweho akadomo mu gihe indirimbo iri tsinda riheruka gushyira hanze ari iyitwa ‘Kisima’ bashyize hanze muri Gashyantare ya 2026.
Ntibatangaje impamvu nyamukuri yateye iri tandukana ndetse na M Irene ntaragira icyo atangaza kuri iri tandukana ryabo.










