Perezida Paul Kagame, yageze i Lomé muri Togo aho yitabiriye inama yo guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika izwi nka African Air Transport Convention and Expo (AATCE.
Perezida Kagame yageze muri Togo kuri uyu 15 Kamena 2026, aho yakiriwe na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame azageza ijambo ku bazibira iyi nama iratangira kuri uyu wa 15 kugeza 19 Kamena 2026.
Byatangaje ko uretse iyi nama, biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byo ku ruhande na Faure Essozimna Gnassingbé.
Iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo by’indege, abashoramari, impuguke mu bwikorezi bwo mu kirere ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Iyi nama igamije kuganira ku buryo bwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere nk’umusingi w’iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi n’ubuhuza bw’ibihugu bya Afurika.
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama mu gihe u Rwanda rukomeje kuba kimwe mu bihugu bishyira imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere binyuze muri RwandAir no gushora imari mu bikorwa remezo by’indege, birimo ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa.
Abazitabira iyi nama bazaganira ku ngingo zirimo; gushyira mu bikorwa Isoko Rusange ry’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Afurika (SAATM), kugabanya inzitizi zikibangamira ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu bya Afurika.
Bazaganira kandi ku guteza imbere ishoramari mu bikorwa remezo by’indege, kongera ubufatanye hagati y’ibigo by’indege byo ku mugabane no guteza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi bushingiye ku bwikorezi bwo mu kirere.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere ari imwe mu nkingi z’iterambere ryarwo, aho Kigali igenda ihinduka ihuriro ry’ingendo zo mu kirere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku mugabane muri rusange.
Mu 2025 ubwo iyi nama yaherukaga yabereye i Kigali.









