Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko gushora imari mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika bikwiye gufatwa nk’amahirwe yo kwihutisha iterambere ry’umugabane, aho kuba umutwaro, kuko ari imwe mu nkingi zafasha ibihugu bya Afurika kwihuza no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.
Yabitangaje ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku iterambere ry’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, African Air Transport Convention and Expo (AATCE), iri kubera i Lomé muri Togo.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo Nyafurika y’Indege za Gisivile (African Civil Aviation Commission) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ihuriyemo ba Minisitiri bashinzwe ubwikorezi, abayobozi b’inzego z’indege za gisivile, abayobozi b’ibibuga by’indege, abashoramari, inganda ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bo muri uru rwego.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ikwiye kongera gushimangira icyerekezo cya Afurika cyo kubaka urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rufasha ibihugu byayo kwihuza no koroshya ubuhahirane.
Ati “Ubwikorezi bwo mu kirere bwonyine bwakabaye impamvu ifatika yo gutuma Afurika ikorera hamwe mu buryo bubyara umusaruro ukwiye, mu myaka yashize twavugaga ku kwihuza, ubucuruzi ndetse n’imigenderanire ku bihugu bya Afurika, gusa tuzi neza igikwiye gukorwa ari nacyo dukwiye gukora, kuko Afurika yihariye kuba ifite 1/5 cy’abatuye Isi, ariko ukaba ugifite igice gito cy’abakoresha ingendo mpuzamahanga zo mu kirere.”
Perezida Kagame yanagarutse ku mbogamizi zigikomeje kubangamira ingendo zo hagati y’ibihugu bya Afurika, avuga ko zituma ubucuruzi n’ishoramari bidatera imbere nk’uko bikwiye.
Ati “Icyerekezo cyihuse hagati y’imijyi yo muri Afurika, usanga kinyura ku wundi mugabane, ibi bica intege ubucuruzi bikanabangamira ishoramari ndetse bikabuza ibikorwa by’ubucuruzi kuba byakorera hano kuri uyu mugabane.”
Yavuze kandi ko kugira ngo ubwikorezi bwo mu kirere butere imbere, bisaba gushora imari mu kubaka no kuvugurura ibibuga by’indege, guteza imbere uburyo bwo kugenzura urujya n’uruza rw’indege ndetse no kubaka uruhererekane rwizewe rwo gutanga ibikomoka kuri peteroli.
Perezida Kagame yanagaragaje ko imisoro n’amafaranga acibwa ku ngendo zo mu kirere muri Afurika biri mu bihenze ku Isi, ibintu avuga ko bikomeje kubangamira iterambere ry’uru rwego.
Ati “Ishoramari ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika ntirikwiye kurebwa nk’ikibazo ahubwo nk’uburyo bushobora kubyazwamo umusaruro mu guteza imbere umugabane, Banki z’ubucuruzi, ibigega byigenga ndetse n’abikorera bafite uruhare muri iri terambere, ariko gushyiramo ishoramari gusa ntabwo bihagije, ahubwo dukwiye no gukuraho imbogamizi zikibangamiye iryo terambere, imisoro n’amafaranga y’urugendo nk’ikiguzi cy’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika, ni kimwe mu bihenze cyane ku Isi, rero kugabanya icyo kiguzi ni ingenzi.”
Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, na we yashimangiye ko Afurika ikeneye ishoramari rifatika mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, agaragaza ko ibyo bizagerwaho ari uko ibihugu bifatanyije koroshya ikoreshwa ry’inzira zo mu kirere no gukuraho inzitizi zikibangamira urujya n’uruza rw’indege.











