sangiza abandi

Mutesi Jolly yajyanye mu mategeko ikibazo cye na Bebe Cool

sangiza abandi

Mutesi Jolly wabaye Nyaminga w’u Rwanda wa 2016 yatangaje ko yiteguye kujyane mu nkiko umuhanzi wo muri Uganda, Moses Ssaali uzwi nka Bebe Cool, amushinja kumusebya no kumukwirakwizaho amakuru y’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ibikubiye mu ibaruwa Mutesi Jolly yasangije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, amenyesha Bebe Cool, kumusaba imbabazi mu gihe kitarenze amasaha 48, cyangwa akamutangira ikirego.

Iyi baruwa yanditswe n’ibiro by’abanyamategeko bya Mbidde & Co. Advocates, bihagarariye Mutesi Jolly. Bagaragaje ko ku wa 16 Kamena 2026 ahagana saa 23:00, Bebe Cool yanyujije ubutumwa kuri konti ye ya X (Twitter), amushinja kugira uruhare mu buriganya no kumwambura amafaranga.

Abanyamategeko ba Jolly bavuga ko ibyo Bebe Cool avuga nta shingiro bifite, ko nta bimenyetso byatangiwe ndetse biri kwangiza izina rye, bityo bikaba bigize icyaha cyo gusebanya no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma agamije kumuharabika.

Muri iyo baruwa banasobanura ko Jolly nta na rimwe yigeze agirana ubucuti, ubucuruzi cyangwa indi mikoranire iyo ari yo yose na Bebe Cool, ndetse bavuga ko nimero ya telefone uyu muhanzi yagaragaje ko ifitanye isano na we, atari iye.

Bagaragaje kandi ko iyo nimero igaragazwa ko yaba ari iya Jolly yagiye yifashishwa mu koherereza ubutumwa Bebe Cool, yari yaratangajwe ku wa 4 Ukwakira 2024 n’umunyamakuru Tumwine Daniel, waburiye abantu ko iri gukoreshwa n’abatekamutwe biyitirira abandi bagamije kwambura amafaranga.

Ikindi bavuze ni uko ku wa 3 Ukwakira 2024, Mutesi Jolly yari yasohoye itangazo riburira abantu ko hari abamwiyitirira bakoresheje amazina ye mu bikorwa by’uburiganya, ndetse Bebe Cool yakabaye azi ayo makuru cyangwa yayakoreye ubugenzuzi mbere yo kumuharabika ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyi nyandiko, abanyamategeko ba Mutesi Jolly basabye Bebe Cool guhagarika gukwirakwiza amakuru y’ibihuha no kwivuguruza mu ruhame nk’uko yabikoze mu gutangaza ibyo amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Bamumenyesheje kandi ko naramuka atubahirije ibyo yasabwe mu gihe cyagenwe, bazagana inzira y’amategeko, ndetse ashobora kubiryozwa mu buryo bw’indishyi, ashimangira ko ari ibyaha bifitanye isano no guhohotera abandi hifashishijwe ikoranabuhanga no kwangiza izina ry’umuntu.

Mu butumwa Bebe Cool yagiye asangiza ku rubuga rwa X, yagaragaje amafoto y’ibiganiro avuga ko yatekewe imitwe na Mutesi Jolly amwizeza ubufatanye binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda akorana nayo mu kwamamaza, ndetse ko yamwijeje ko ashobora gufasha umwana w’uyu muhanzi wo muri Uganda kujya mu ikipe ya Arsenal.

Mu butumwa bumusubiza, Mutesi Jolly yagaragaje ko nk’umuntu w’icyamamare yakabaye abanza kugenzura ibyo avuga mbere yo gusangiza ubutumwa nk’ubwo.

Mutesi Jolly kandi avuga ko aya makuru atayazi, icyakora akeka ko yaba yaratekewe imitwe n’abantu bamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga.

Photos:

[fluentform id="3"]