sangiza abandi

Ingabo na Polisi boroje inka n’ihene abaturage ba Kirehe na Kayonza

sangiza abandi

Ingabo na Polisi by’u Rwanda bahaye abaturage bo mu Turere twa Kirehe na Kayonza inka n’ihene muri gahunda y’ibikorwa by’izi nzego byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Iki gikorwa cyabereye i Nasho mu karere ka Kirehe kuri uyu wa Mbere tariki 22 kamena 2026, aho muri uyu murenge abaturage batishoboye cyane cyane abahuye n’ingaruka z’amapfa amaze igihe, bahawe ihene 100 n’inka ebyiri.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yashimye iki gikorwa, ashimangira ko uretse gucunga umutekano, Ingabo na Polisi bakomeje kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no gushyigikira iterambere ry’imibereho n’ubukungu.

Yagaragaje ko itangwa ry’aya matungo ari ikimenyetso cy’ubwitange bw’inzego z’umutekano mu gukemura ibibazo abaturage bahura na byo

Yagize ati “Ibi bikorwa ni inyongera ku gihango abaturage bari basanzwe bafitanye n’inzego z’umutekano, ariko ni no gushimangira urugendo rw’iterambere igihugu cyacu kirimo kuko ibari urugamba ubu noneho ni iterambere.”

Abahawe amatungo bashimiye cyane iyi nkunga, bagaragaza ko amatungo bahawe azahindura imibereho binyuze mu kubona amata ndetse n’ifumbire izafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi. 

 “Turashimira Ingabo z’u Rwanda zitubungabungira umutekano kandi noneho zikaba zabonye ko hari ibyo dukeneye zikatuzanira amatungo, tugiye kuyorora rero. Kandi turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko ni we uzana iri terambere.”

Iki gikorwa cyo gutanga amatungo, kizakomeza mu cyumweru cyose mu mirenge itandukanye irimo Nasho mu Karere ka Kirehe, ndetse na Ndego, Mwili, Kabare na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza aho abaturage bazahabwa ihene 910 n’inka 6 muri utu duce.

Ingabo na Polisi kandi banatanze serivisi z’ubuvuzi, amazi meza mu bice bifite ibibazo by’ibikorwaremezo, ndetse n’ibindi bikorwa bifasha abaturage kandi bishyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Mu mezi atatu ashize, ibikorwa by’ Ingabo na Polisi byo gufasha abaturage  mu iterambere byibanze ku gutanga serivisi z’ubuvuzi, kubaka no gusana ibikorwa remezo, kurengera ibidukikije no gutanga amatungo. Iyi gahunda izasozwa muri iyi minsi iganisha ku munsi wo Kwibohora, tariki ya 4 Nyakanga.

Ingabo na Polisi by’u Rwanda bahaye abaturage bo mu turere twa Kirehe na Kayonza inka n’ihene
Mu borojwe amatungo harimo abaturage batishoboye cyane cyane abahuye n’ingaruka z’amapfa amaze igihe
Visi Mayor wa Kirehe, Nzirabatinya Modeste, yashimye Ingabo na Polisi bakomeje kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage
Abahawe amatungo bashimiye cyane iyi nkunga, bagaragaza ko amatungo bahawe azahindura imibereho

Photos:

[fluentform id="3"]