Kuri uyu wa mbere Ingabo z’u Rwanda hamwe na Polisi bahaye abaturage bo mu turere twa Kirehe na Kayonza inka n’ihene muri gahunda y’Ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (DSCOP 2026).
Ni ibikorwa bisanzwe by’ingabo na Police mu gushyigikira no guteza imbere imibereho y’abaturage,aho nko mu murenge wa Nasho borojwe amatungo arimo ihene 100 n’inka ebyiri.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yibukije abaturage ko bakwiye gushimira umutekano bafite bakesha inzego z’umutekano ababwira ko ubu inzego z’umutekano bageze ku rwego rwo kubafasha gukomeza kwiyubaka mu bikorwa by’iterambere ryabo.
Iki gikorwa cyo gutanga amatungo kizakomeza mu cyumweru cyose mu mirenge itandukanye irimo Nasho mu Karere ka Kirehe, ndetse na Ndego, Mwili, Kabare na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza








