sangiza abandi

Amateka yacu ntabwo ari impanuka, ni politiki mbi: Perezida Kagame abwira urubyiruko

sangiza abandi

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo atabaye ku bw’impanuka, yibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe by’igihe kirekire mbere yo gushyirwa mu bikorwa.

Ni mu ijambo Umukuru w’Igihugu yagejeje ku bitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri, yabaye kuri uyu wa 27 Kamena 2026.

Perezida Kagame yibukije abari mu nama ko ibyabaye mu Rwanda atari impanuka ahubwo ko bishingiye kuri politiki mbi n’uburere bubi byaranze abayobozi bari ho icyo igihe aho umuntu yakoraga ibintu bibi akabishimirwa.

Yagize ari “ Amateka yabaye mu gihugu cyacu, ntabwo ari impanuka yabaye, oya. Ni politiki mbi, ni uburere bubi, ibikorwa bibi bigakorwa ndetse umuntu agashimirwa ko yakoze ibikorwa bibi cyangwa se bikageraho byumvikana ko ntacyo bitwaye, ubwo bikaba umuco.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyabaye mu Rwanda byose bitaturutse hanze kuko hari ibyaturutse imbere mu gihugu ndetse ko hari ukundi byari kugenda ntibigende uko byagenze.

“Dushobora kwicara aha twajya mu mateka yacu tugatangira kuvuga ko ibyatubayeho byaturutse hanze, bifitemo ukuri ariko sinshaka kwemera ko ibibi byatubayeho, byatugaragayeho ko byose byaturutse hanze.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwemera uruhare bagize mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura  ko nubwo hari ibyaturutse hanze ariko Abanyarwanda ri bo babyemeye kuko umuntu ataza ngo akumvishe ko ugomba kwica umuntu nkawe wari usanzwe ari umuvandimwe wawe cyangwa inshuti yawe.

Yagize ati “ Umuntu yaza akakubwira ati: uyu muturanyi wawe, uyu muntu muvukana mufitanye amateka imyaka mirongo, magana, ni umuntu mubi ntukwiye kugira aho muhurira. Uwo yazanye amatwara mabi birumvikana ni umuntu mubi ariko wowe ubyemera ute? Nta ruhare ubifitemo. Abantu babigusizemo babifitemo uruhare ariko wowe wabyemeye ntarwo ufitemo, byaba bivuze iki se? Ubu tuzemera ko abirabura ko turi ingirwabantu nk’uko babivuga, ariko iyo wemeye bikagenda nk’uko byagenze mu gihugu cyacu uba wabyemeye”.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko cyane cyane urujya kwiga mu bihugu byo hanze kutagenda ngo bagaruke bashaka kwisanisha n’iby’aho bavuye.

Yagize ati “ Mwebwe rero mukiri bato, mujya hariya hanze mukajya kwiga, ubundi ku buryo busanzwe usanga uko mukora mu mashuri ntacyo babarusha ariko wataha, ugataha wamize ibintu bimwe bunguri bikuvana kuba icyo uri cyo bishaka kukugira icyo aho uvuye, byaba ari bibi, ukumva ushaka kuba undi muntu. Kandi ntubone ko muri icyo kibi ari kugushyiramo harimo wowe, we atarimo nawe ukacyemera.”

Perezida Kagame yavuze uko hari umwana w’umukobwa w’urubyiruko wigeze kumubaza impamvu, urubyiruko ruhora rusabwa kubabarira abagize uruhare mu mateka mabi yabaye mu Rwanda.

Naramubwiye nti “ Impamvu ni uko ari wowe ufite icyo utanga, icyo navugaga ni mwe mwababarira.”

Perezida Kagame yashimangiye ko kubabarira ari ikintu kigoye avuga ko urubyiruko rufite uruhare runini mu kubabarira abagize uruhare mu mateka mabi ya Jenoside yabereye mu Rwanda, kuko byoroshye kubabarira ku bakiri bato kurusha abakuze babonye bicirwa imiryango.

Perezida Kagame yatangaje ko kubabarira no kongera kwakira mu muryango Nyarwanda abakoze Jenoside bitakozwe kubera ko ibyaha bakoze byari byoroheje, ahubwo byari uburyo bwo kubaha amahirwe yo kongera kubaho ubuzima bushya, ndetse no kugira ngo bibere isomo abakiri bato b’uyu munsi.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo atabaye ku bw’impanuka yibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe
Inama yitabiriwe n’abagera ku 1500
Perezida Kagame na Madamu we bitabiriye iyi nama

Photos:

[fluentform id="3"]