Perezida wa Sena, Dr. Kalinda Francois-Xavier, yashimiye ibihugu byateye intambwe yo gufasha u Rwanda gukurikirana no kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mahanga.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside, by’umwihariko abari abakozi b’icyahoze ari CND, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Kalinda yavuze mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko bakwiye gukumira icyaricyo cyose cyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda n’imiyoborere myiza iriho uyu munsi.
Ati ” Inshingano zacu rero ni ukugira uruhare mu gukemura ibibazo bishobora kubangamira urwo rugendo, muri ibyo bibazo twavuga ikibazo cy’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara muri aka Karere.”
Dr. Kalinda avuga ko mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’abagize Inteko ishinga amategeko bafite inshingano zo kurwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho igaragara hose.
Ati ” Icya mbere ni ngombwa kutibagirwa uruhare rw’ubuyobozi bubi mu kwigisha ingengabitekerezo ya Jenoside, gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Bityo tuzakomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko ajyanye no gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside nibyo igaragariramo byose.”
Yakomeje avuga ko bazakomeza kwegera abaturage no kubakangurira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kuko imibereho myiza n’iterambere byifuzwa bitagerwaho hatabaye gushyira hamwe mu bikorwa byose.
Perezida Kagame yavuze ko bazakomeza kuzirikana intego yo gushyigikira no gufasha guverinoma mu gukomeza gusaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu bihugu byo hanze bakurikiranwa bagashyikirizwa ubutabera.
Ati ” Turashima ibihugu byateye intambwe muri urwo rugendo, tukaba dusaba ibihugu bitaratera iyo ntambwe cyane cyane ibihugu bya Afurika ko nabyo bikwiye kujya muri urwo rugendo.”
Perezida wa Sena yaboneyeho kwibutsa ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bidasigana no kwibuka ubutwari n’ubwitange bw’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyobowe n’Umugaba w’Ikirenga, Perezida Paul Kagame.










