sangiza abandi

Ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali byatangiye kugarukamo urusobe rw’ibinyabuzima

sangiza abandi

Mu gihe imirimo yo gutanganya no gusubiranya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali iri kugana ku musozo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko urusobe rw’ibinyabuzima rwatangiye kongera kugaruka muri ibi bishanga.

REMA yatangaje ko nubwo imirimo yo gutunganya ibi bishanga itaragera ku musozo ariko hatangiye kugaragara impinduka zijyanye no kubungabunga ibidukikije harimo n’urusobe rw’ibinyabuzima rubamo.

Iki kigo cyatangaje ko uretse kurimbisha Umujyi wa Kigali ibi bishanga biri kugira uruhare mu kongera kuba igicumbi cy’urusobe rw’ibinyabuzima aho REMA yatanze urugero rw’igishanga cya Gikondo kiri kugana ku musozo gitunganywa.

Yagize ati “ Impinduka ziragaragara! Mu gihe Umushinga wo Gusana no Kugarura Ibishanga bya Kigali (Kigali Wetlands Restoration Project) uri hafi kurangira, ibidukikije birimo kongera gusubirana ubuzima. Ibishanga byamaze gusanwa birimo kongera kubyutsa urusobe rw’ibinyabuzima, kubungabunga umutungo w’amazi, kugabanya ibyago by’imyuzure no kurushaho kurimbisha Umujyi wa Kigali.”

REMA yavuze ko ibishyanga byo mu Mujyi wa Kigali biri gusubirana umwimerer wabyo nyuma y’uko leta y’u Rwanda ifashe gahunda yo kongera kubisubiranya no kubisana mu rwego rwo gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije ariko kandi binakorwa mu buryo bwongera ishusho nziza y’Umurwa w’u Rwanda.

Uyu mushinga wo gusubiranya ibishanga ugamije kongera ubushobozi bwabyo bwo kubika amazi, kugabanya ibyago by’imyuzure, kongera ubwiza bw’umujyi ndetse no kugarura urusobe rw’ibinyabuzima byari byaragabanutse kubera ibikorwa bya muntu.

Ibishanga biri gutunganywa mu Mujyi wa Kigali biri ku buso bungana na hegitari 491. Icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa hegitari 162, icya Nyabugogo gifite ubuso bwa hegitari 131, icya Kibumba kiri ku buso bwa hegitari 68 n’icya Rugenge-Rwintare gifite hegitari 65.

Buri gishanga cyagiye gihabwa umwihariko w’ibizagikorerwamo aho icya Gikondo cyahawe uwo kugaragaza ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo. Kizashyirwamo amasomero, restaurant ndetse hazaba ari n’ahantu ho kuruhukira.

Igishanga cya Rugenge-Rwintare cyahawe umwihariko wo kugira ikidendezi kinini kiri ku buso bwa hegitari eshanu. Gifata amazi aturuka mu cya Rwampara na Gikondo. Cyagenewe kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga ibidukikije.

Ni mu gihe Igishanga cya Kibumba cyo cyagenewe uburobyi. Hari ibyuzi bigenda bikurikirana bitandukanye, hashyizwemo ahantu hagenewe ubusitani bw’indabo, hari inyubako izajya igaragarizwamo ibijyanye n’uburobyi mu Rwanda.

Igishanga cya Nyabugogo cyagenewe ubushakashatsi no kwigisha ibijyanye no kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruherutse gufungurira amarembo rwatangaje abafatanyabikorwa  b’igihe kirekire bo gucunga ibishanga bitanu byo mu mujyi wa Kigali bigeze kure bitunganywa hashorwa imari mu bikorwa byo kubibyaza umusaruro.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo iherutse gutangaza ko gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi nwa Kigali bigeze kuri 94%.

Mu gihe ibi bishanga bizaba bimaze gutunganywa biteganyijwe ko bizagirwa pariki y’ibyiza nyaburanga bikomatanyije, ibikorwa byo kurengera ibidukikije, ubukerarugendo n’imyidagaduro. Akaba ari yo mpamvu hakenewe umufatanyabikorwa w’igihe kirekire uzabicunga kandi bigakorerwamo ishoramari ry’abikorera.

Ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali byatangiye kugarukamo urusobe rw’ibinyabuzima
Uretse kubungabunga ibidukikije ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali bizongera ubwiza bw’umujyi
Ubwiza bw’igishyanga cya Gikondo

Photos:

[fluentform id="3"]