sangiza abandi

Bill Gates yeretswe uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima mu buvuzi bw’u Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yeretse Umunyemari akaba n’ukora Ibikorwa by’ubugiraneza, Bill Gates, ko Abajyanama b’Ubuzima ari inkingi ya mwamba mu mikorere n’iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026 ubwo Minisitiri Nsanzimana na  Bill Gates basuraga ibikorwa by’ubuzima mu Karere ka Rwamagana aho bahuye n’Abajyanama b’Ubuzima bo mu Murenge wa Mwulire.

Mu Murenge wa Mwulire wonyine, mu mezi atandatu ashize, Abajyanama b’Ubuzima bakoze isuzuma rya malariya ku bantu bangana na 65% by’abapimwe, ndetse batanga kugeza kuri 82% by’ubuvuzi bwahawe abasanzwemo malariya.

Bananasuye Ikigo Nderabuzima cya Mwulire, gitanga serivisi z’ingenzi z’ubuzima ku baturage barenga 37,000, ndetse basura n’uruganda rwa TKMD, uruganda rukorera mu Karere ka Rwamagana rukora inshinge zikoreshwa rimwe (auto-disable syringes), zikoherezwa mu bihugu bitandukanye ku bufatanye na UNICEF.

Uruganda rwa TKMD yasuye ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Mwulire giherereye mu Karere ka Rwamagana. Rwatashywe ku wa 1 Mata 2025, rutangira rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni imwe ku munsi.

Rwatangiranye abakozi 110, aho 80% ari abagore. Inshinge rwakoze zabanje kugenzurwa kugira ngo harebwe ko zujuje ibipimo mpuzamahanga, mbere yo kwemererwa gushyirwa ku isoko.

Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rurimo gusura ibikorwa bitandukanye by’ubuzima n’ikoranabuhanga.

Mu Gihugu hari Abajyanama b’Ubuzima 58,298 bakorera muri buri Mudugudu. Bafite inshingano zirimo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’uruhinja, kuvura abana bari munsi y’imyaka itanu, kwita ku mibereho myiza y’abaturage no kuvura Malaria.

Bill Gates yeretswe uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima mu buvuzi bw’u Rwanda
Basuye Uruganda rwa TKMD rukora inshinge ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Mwulire
Bill Gates yasuye Abajyanama b’Ububuzima arikumwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin

Photos:

[fluentform id="3"]