Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwagaragaje ko imyemerere ishingiye ku idini igira uruhare mu gufata icyemezo cyo kwisiramuza ku bagabo.
Ni ibikubiye mu bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) aho muri rusange cyatangaje ko umubare w’abagabo basiramuye mu Rwanda uri kurushaho kuzamuka.
NISR ivuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 6,548 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 59, ariko isesengura rirambuye rishingiye ku myaka, aho batuye n’urwego rw’uburezi.
Ku bijyanye n’imyemerere ishingiye ku idini bwakorewe ku bagabo 5.891 bafite imyaka kuva kuri 15-49.
Bwagaragaje ko abagabo b’Abayisilamu ari bo bafite igipimo cyo gusiramurwa kiri hejuru ugereranyije n’abagabo bo mu yandi madini aho mu babukoreweho 95,7% bemeje ko basiramuye.
Hakurikiraho Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi aho abagabo 75,3% bafite hagati y’imyaka 15 na 49 bavuze ko bisiramuje.
Haza kandi abagabo b’Abaprotestant, aho abemeye ko basiramuye ari 72,2%, naho mu bagabo b’Abagatolika 69,5% bari hagati y’iyo myaka ari bo bisiramuje mu gihe ku bagabo badafite idini 68,2 ari bo basiramuwe.
Uburezi bugira uruhare mu gipimo cyo gusiramurwa
RDHS 2025 igaragaza ko abagabo batigeze bagira amahirwe yo kwiga ari bo bafite igipimo cyo gusiramurwa kiri hasi. Muri iki cyiciro, 44,5% ni bo basiramuwe, mu gihe 55,5% badasiramuye.
Ku bagabo bize amashuri abanza, abagera kuri 63,8% basiramuwe, mu gihe 36% badasiramuye. Ku bize amashuri yisumbuye, igipimo cy’abasiramuwe kigera kuri 89,8%, mu gihe mu bagabo bize hejuru y’amashuri yisumbuye, abagera kuri 90,5% ari bo basiramuwe.
Imibereho nayo iri mu mpamvu zitera abagabo kwisiramuza
Raporo ya NISR kandi igaragaza ko ubukungu bw’umuryango ari imwe mu mpamvu ituma abagabo bakangukira gahunda yo kwisiramuza aho abafite ubushobozi ari bitabira iyi gahunda kurusha abatishoboye.
Mu bagabo bakomoka mu miryango iri mu cyiciro cy’ubukungu cyo hasi cyane, 55,9% barasiramuwe, mu gihe 44,1% badasiramuye. Uko urwego rw’ubukungu ruzamuka ni ko n’igipimo cy’abasiramuwe cyiyongera, kuko mu bagabo bo mu miryango ikize cyane, 86,2% basiramuwe.
Imibare ya RDHS 2025 kandi igaragaza ko imyaka nayo igira uruhare mu gutuma abagabo bisiramuza aho uko igenda izamuka ari nako imibare y’abisaramuza igenda igabanuka aho abari munsi y’imyaka 30 bisiramuza ku kigero kiri hejuru.
Mu bafite imyaka hagati ya 15 na 19, abasiramuwe bangana na 86,3%, mu gihe mu bafite imyaka 20 kugeza kuri 24 igipimo kigera kuri 90%.
Ni mu gihe kandi mu bagabo bafite imyaka 40 kugeza kuri 44, abasiramuwe bangana na 44%, mu gihe mu bafite imyaka 45 kugeza kuri 49 ari 41,9%.
NISR igaragaza ko aho abantu batuye naho hagira uruhare mu gutuma abagabo bisiramuza.
Mu turere tw’igihugu, Umujyi wa Kigali ni wo ufite igipimo cyo gusiramura abagabo kiri hejuru. Abagabo 81,5% bafite imyaka 15 kugeza kuri 49 batuye muri Kigali basiramuwe.
Intara y’Iburasirazuba ikurikiraho ku gipimo cya 74,2%, mu gihe Iburengerazuba ifite 71,2%. Intara y’Amajyepfo yo ifite abagabo 66,2% basiramuwe, naho mu Majyaruguru abasiramuwe bangana na 65,6%.
Mu myaka 15 ishize umubare w’abagabo bisiramuza wazamutseho 59% aho bavuye kuri 13% bariho mu 2010 bakazamuka bakagera 30% mu 2015 mu gihe mu 2020 bageze kuri 40%.
Muri rusange ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu 2025 abagabo 72% bafite imyaka kuva kuri 15 kugeza kuri 49 mu Rwanda basiramuwe mu gihe 28% ari bo badasiramuye.









