sangiza abandi

Intego ya Police FC uyu mwaka ni ugutwara igikombe: CP Yahaya Kamunuga

sangiza abandi

Umuyobozi mukuru (Chairperson) w’ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Police FC), CP Yahaya M. Kamunuga yavuze ko intego z’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino ari ugutwara igikombe cya Shampiyona.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2026, ubuyobozi bwa Police FC burangajwe imbere na Chairperson wayo CP Yahaya M. Kamunuga, bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku biro bikuru bya Polisi y’u Rwanda biherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Ingingo nyamukuru z’iki kiganiro kwari ukwerekana abakinnyi bashya, umutoza mushya, abayobozi bashya n’imyambaro mishya Police FC izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.

Iki kiganiro kandi cyatanze umwanya ku banyamakuru wo kubaza ibibazo bafite ku ikipe ya Police FC.

Ikiganiro cyatangiye CP Yahaya M. Kamunuga atanga ikaze ndetse yerekana n’abakinnyi bashya basinyiye iyi kipe bagera kuri batandatu (6)

Aba bakinnyi barimo Japhet Mzungu ukina mu kibuga hagati wavuye muri Sofapaka FC, Rushema Chris ukina nka myugariro wavuye muri Rayon Sports, Keffa Tangara ukina nka rutahizamu wavuye muri Djoliba FC, Moussa Limane ukina nka rutahizamu wavuye muri Asante Kotoko na Iddrisu Shaibu ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso na Byishimo Valua wavuye muri Bugesera FC.

CP Kamunuga yongeyeho ko nyuma yo gusinyisha aba bakinnyi 6, ntawundi mukinnyi iyi kipe izasinyisha mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi, yavuze ko iyi kipe izasubira ku isoko muri Mutarama 2027 nibiba ngombwa.

CP Kamunuga yerekanye abayobozi bashya bari muri iyi kipe barimo umunyamabanga mukuru SP Diane Ntakirutimana, CIP Ruzigana Emmanuel wagizwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Rutsindura Antoine (Mabombe) wagizwe ushinzwe tekinike (Technical Director), n’ubwo uyu mwanya ubusanzwe utabaga muri iyi kipe.

CP Kamunuga yerekanye itsinda ry’abatoza bazaba barikumwe na Police FC muri uyu mwaka bazaba barangajwe imbere n’umunya-Maroc Rkyer Jaafar n’umwungiriza we wa mbere Bakkali Tahiri Mostafa n’abandi batoza basanzwe muri iyi kipe.

Hakurikiyeho umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi y’ikipe muri uyu mwaka w’imikino, aho CP Kamunuga yavuze ko ntagushidikanya n’ubundi intego z’uyu mwaka ari ugutwara igikombe cya Shampiyona ndetse ko bakoze ibishoboka ngo bazabigereho kandi ko ntagahunda ihari yo gucika intege.

Ku ngingo yo kuba ubuyobozi bwa Police FC bushinjwa kudashyira igitsure ku bakinnyi bigatuma birara, CP Kamunuga yavuze ko igitsure ataricyo gituma abantu bakora akazi kabo.

Yagize ati,”Ntabwo igitsure aricyo kigisha umuntu akazi, ntabwo umukinnyi tumuzana ari umwana tuje kurera.”

Uretse gutwara igikombe, CP Kamunuga yavuze ko ikipe ya Police FC ifite gahunda yo gushyira imbaraga mu makipe y’abakiri bato ku buryo abakinnyi bakeneye bazajya babakura mu makipe y’abato mbere yo kujya ku isoko.

Abajijwe ku bijyanye n’ikipe ya Interforce itakibaho kandi ariyo yari irerero rya Police FC.

CP Kamunuga yavuze ko ikipe ya Interforce yasimbuwe n’amakipe y’abato y’abatarengeje imyaka 17 na 20.

Umuyobozi ushinzwe ibya tekinike muri Police FC, Rutsindura yashimangiye ko hari gahunda ihamye yo gufasha abakinnyi bakiri bato ndetse avuga ko n’ubwo bazashyira imbaraga mu kuzamura impano z’abakiri bato bidakuraho ko Police FC ari ikipe izatanga akazi muri Shampiyona.

Ku ruhande rw’umutoza mushya wa Police FC yavuze ko yahawe inshingano 3 zirimo gutwara igikombe cya Shampiyona, gutwara Igikombe cy’Amahoro no kujya mu matsinda y’imikino Nyafurika.

Ikiganiro n’itangazamakuru cyasojwe herekanwa imyambaro 3 Police FC izakoresha mu mwaka utaha w’imikino yakozwe n’uruganda rwa Masita.

Chairperson wayo CP Yahaya M. Kamunuga
Umutoza mushya wa Police FC, umunya-Maroc Rkyer Jaafar
Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri Police FC, Rutsindura Antoine
Imyambaro mishya ya Police FC

Photos:

NSENGIYUMVA Jean Claude

[fluentform id="3"]