sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 14 Frw mu minsi itanu

sangiza abandi

U Rwanda rwinjije amadovize arenga miliyoni 9,63$, ni ukuvuga asaga miliyari 14 Frw, avuye mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu gihe cy’iminsi itanu.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, igaragaza ko u Rwanda rwohereje toni 9.521 z’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo ndetse n’ibikomoka ku matungo.

ibyo bicuruzwa byoherejwe hagati ya tariki 13 na 17 Nyakanga 2026.

Ibicuruzwa bikomoka ku matungo ni byo byinjije amafaranga menshi, aho byinjije miliyoni 2,74$ nyuma yo kohereza toni 5.843, ku masoko yo mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Icyayi cyaje ku mwanya wa kabiri mu byinjije amadovize menshi, aho toni 1.823 zoherejwe hanze zinjije miliyoni 2,68$. Ikawa na yo yakomeje kugira uruhare rukomeye mu byinjiriza igihugu amadovize, aho toni 313 zoherejwe ku masoko mpuzamahanga zinjije miliyoni 2,42$.

Ku ruhande rw’imboga, toni 814 zoherejwe hanze zinjije ibihumbi 757,4$. Izi mboga zoherejwe ku masoko arimo ayo mu Bwongereza, u Buholandi, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa ndetse n’amasoko atandukanye yo muri Afurika.

Hari kandi toni 386 z’ibindi bicuruzwa bikomoka ku buhinzi, byinjije ibihumbi 647,9$. Ibyo bicuruzwa byoherejwe ku masoko yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bangladesh ndetse n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Imbuto na zo ziri mu byoherejwe ku masoko mpuzamahanga muri icyo cyumweru. Toni 336 z’imbuto zinjije ibihumbi 350,7$, ziganjemo izagejejwe ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse n’ibihugu byo muri Afurika.

Muri iyo minsi itanu hoherejwe indabo zipima toni 7 zagejejwe ku masoko mpuzamahanga, zikaba zarinjije amadolari 41.162.

Iyi mibare igaragaza ko icyayi n’ikawa, nk’ibicuruzwa by’ingenzi by’u Rwanda byoherezwa mu mahanga, bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kwinjiza amadovize no guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga.

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 14 Frw mu minsi itanu

Photos:

[fluentform id="3"]