Imikino y’Akarere ka gatanu (5) yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya basketball mu ngimbi n’abangavu batarengeje imyaka 18, yegejwe inyuma ho umunsi umwe nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Kenya itinze kugera mu Misiri ahazabera iyi mikino, ndetse hari n’abasifuzi batinze kugera mu mujyi wa Cairo uzakira iyi mikino.
Iyi mikino y’akarere ka 5 (Zone 5) yariteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2026 ariko izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane aribwo hari bube inama itegura iyi mikino (Technical Meeting) u Rwanda rwaserukiwemo mu byiciro byombi.
Amakuru ku makipe y’u Rwanda ni uko yamaze kuzura neza nyuma y’uko hari abakinnyi bari basigaye mu Rwanda kuko bari mu bizamini bya Leta bisoza amashuri y’isumbuye, kuri ubu bose bamaze kugera i Cairo mu Misiri.
Amakipe yitabiriye iyi mikino mu cyiciro cy’ingimbi arimo u Rwanda, Sudani y’Epfo, Misiri, Tanzania, Kenya, Uganda na Somalia naho ayitabiriye mu cyiciro cy’abangavu ni u Rwanda, Tanzania, Misiri na Kenya.
Iyi mikino y’akarere ka gatanu niyo izatanga itike yo kuzakina imikino y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire muri uy mwaka wa 2026.








