Umuherwe w’Umunyamerika akaba n’uwashinze Gates Foundation na Microsoft, Bill Gates uherutse gusura u Rwanda yavuze ko icyumweru yamaze arusura yasigaranye isomo ry’uko iyo igihugu kiyobowe neza, kigashora imari mu baturage, mu bumenyi no mu ikoranabuhanga, impinduka zifatika zishoboka.
Bill Gates yasuye u Rwanda mu mpera za Nyakanga, mu ruzinduko rwari rugamije kumenya byinshi ku rugendo rw’u Rwanda mu guteza imbere izi nzego no kuganira n’abayobora ibigo bifite uruhare mu kubaka ejo hazaza ha Afurika.
Mu rugendo rwe rw’icyumweru mu Rwanda, Bill Gates yasuye ahantu hatandukanye hagaragaza iterambere ry’u Rwanda mu buzima, ikoranabuhanga n’uburezi anahura n’abayobozi batandukanye.
Yavuze ko yiboneye n’amaso ye uburyo igihugu cyashoye imari mu baturage, mu buzima, mu ikoranabuhanga no mu bayobozi bafite icyerekezo.
Yagize ati “Mvuye mu cyumweru cyiza cyane namaze mu Rwanda. Ingendo nkunda kurusha izindi ni izinsigira imbaraga n’icyizere. Niba ushaka impamvu zo kugira icyizere ku hazaza, mu Rwanda ni ho hantu heza watangirira.”
Yashimangiye ko icyamushimishije kurusha ibindi ari uko ishoramari ry’igihe kirekire ryashyizwe mu baturage no mu nzego z’igihugu ryatanze umusaruro ugaragara.
Ati “Icyantangaje kurusha ibindi ni uburyo u Rwanda rwashoye imari mu baturage, rwubaka inzego zikomeye, ibintu byavuyemo iterambere rifatika.”
Yakomeje avuga ko yashimye uburyo mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwageze kuri imwe mu mpinduka zikomeye Afurika mu rwego rw’ubuzima, aho kuva mu mwaka wa 2000, umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka itanu wagabanutseho 73%.
Ati “Impfu z’ababyeyi babyara zagabanutseho hejuru ya 80%, kandi ubu hafi ya buri mugore utwite abyarira kwa muganga ari kumwe n’umukozi w’ubuzima ubifitiye ubumenyi.”
Yanagarutse ku bayobozi ndetse n’abahanga mu guhanga udushya bafite uruhare mu gutuma iri terambere rigerwaho yahuye na bo ubwo yari muri uru ruzinduko mu Rwanda avuga ko Umuryango Gates Foundation utewe ishema no guhsyigikire bene abo bayobozi mub kubaka iterambere.
Yagize ati “Afurika iri kwinjira mu gihe gishya kiyobowe n’Abanyafurika ubwabo, kandi kubyibonera byarantangaje.”
Akomeza agira ati “Muri Gates Foundation, inshingano zacu ni ukumva abayobozi nk’abo nahuye na bo, no kubashyigikira tubaha ubushobozi, amakuru n’ubumenyi bwihariye, kugira ngo buri faranga bashora mu kurokora ubuzima no kubuteza imbere ritange umusaruro ufatika.”


Dore bimwe mu byamunyuze aho yagiye asura
Urubyiruko rutanga icyizere cy’ejo hazaza
Bill Gates yahuye n’abashoramari bato n’abahanga mu ikoranabuhanga bakoresha ubwenge buhangano AI, mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.
Yavuze ko atashimishijwe n’ikoranabuhanga ryabo gusa, ahubwo yanakozwe ku mutima n’icyerekezo, ubuhanga n’umuhate bafite wo kubaka ibisubizo bikemura ibibazo by’ibihugu byabo.

Ikoranabuhanga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima
Mu Kigo Nderabuzima cya Mwulire no mu Kigo cy’Igihugu gikusanya kikanasesengura amakuru y’Ubuzima hifashishijwe Ubwenge Buhangano (National Health Intelligence Center, NHIC), Gates yabonye uko amakuru ava ku bajyanama b’ubuzima, ku bigo nderabuzima no ku bitaro ahuzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, agafasha Minisiteri y’Ubuzima gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso.

Yavuze ko u Rwanda rwubatse umuco wo gukoresha amakuru n’ibimenyetso mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.
Yanashimishijwe no kubona umushinga wa Horizon 1000, ugamije gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu buvuzi bw’ibanze, wamaze gutangira kugeragezwa aho gukomeza kuba igitekerezo kiri ku mpapuro.
Abajyanama b’Ubuzima bamusigiye isomo rikomeye
Mu rugendo rwe, Bill Gates yasuye umurenge wa Mwulire, aho yaherekeje umajyanama w’ubuzima Gaudence Ngendahayo mu kazi akora buri munsi.
Yabonye uburyo asura ingo, akavura abarwayi bafite indwara zoroshye, akohereza abakeneye ubuvuzi bwisumbuye ku kigo nderabuzima, ndetse akanakusanya amakuru afasha inzego z’ubuzima gufata ibyemezo.
Yagize ati “Aba bajyanama ni bo nkingi ya serivisi z’ubuzima mu Rwanda.”

U Rwanda rwishakamo ibisubizo byarwo
Bill Gates yanasuye uruganda rwa TKMD rukora inshinge zikoreshwa inshuro imwe gusa, avuga ko gukora ibikoresho by’ingenzi byifashishwa mu buvuzi imbere mu gihugu bituma urwego rw’ubuzima rurushaho kwigira no kudashingira ku bicuruzwa bituruka hanze.

Yanasuye Upanzi Digital Experience Center muri Carnegie Mellon University Africa, aho yabonye uburyo urubyiruko rw’Afurika rurimo kubaka ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bishobora kwifashishwa n’ibihugu byinshi byo ku mugabane.
Yavuze ko ibi ari ibimenyetso by’uko ibisubizo byubakiwe muri Afurika bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage bayo.








