sangiza abandi

FDA yahagaritse impushya zose zo gutumiza ethanol mu mahanga

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse ndetse cyavanyeho burundu impushya zose zo gutumiza mu mahanga Alukoro (Ethanol / Neutral Spirit).

Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga aho cyafashwe hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage bukomeje gutwarwa n’ibinyobwa byakoreshejwemo ethanol mu buryo butemewe.

Iki kigo kandi cyatangaje ko cyahagaritse ubusabe bwose bwari bwaratanzwe bwo gutumiza iyi ethanol kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza.

Bagize bati “ Ubusabe bwose bwagejejwe kuri Rwanda FDA bwo gutumiza mu mahanga Alukoro (Ethanol / Neutral Spirit), burahagaritswe kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.”

Aya mabwiriza aje mu gihe Leta y’u Rwanda n’inzego zose z’igihugu zahagurukiye kurwanya ikorwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge hifashishijwe ibinyabutabire bitandukanye birimo na ethanol.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko kuva muri Mutarama 2026, inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge bimaze guhitana abantu 50 aho byinshi muri byo byengwa hakoreshejwe ethanol.

Inzego z’ubuzima kandi zikomeje guhangana n’abakoresha ethanol mu kwenga ibindi binyobwa batabifitiye uburenganzira ndetse no kubuza abacuruza ibinyabutabire kubiha umuntu uje kubigura atabyemerewe.

Hari kandi n’abagerageza kwikorera ethanol mu buryo bwa magendu bikarangira havuyemo ikindi kinyabutabire cya methanol kigira ingaruka ku buzima bw’umuntu harimo n’urupfu.

Ethanol ni yo alcohol iboneka mu binyobwa bisembuye ikaba ikorwa mu bihingwa bitandukanye birimo imizabibu, bisheke, ibigori, amasaka ndetse ishobora kuboneka no mu isukari n’ibindi ariko bigasaba ko ikorwa mu buryo bwitondewe kuko bisaba byibura kuyicanira kugera hejuru ya dogere celesiyusi 80. Iyo bitageze kuri iki gipimo ihita iba methanol.

Iyo ikenewe gukoreshwa mu gukora ibinyobwa umuntu ashobora kunywa iba igomba kongera gukorerwa ubugenzuzi ndetse no kuyifungura ikagezwa ku gipimo cyemewe kidatera ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Ubusanzwe ethanol yemewe kunyobwa ariko ishobora gutera ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu zirimo; kwangirika k’umwijima, ibibazo by’umutima nk’umuvuduko ukabije w’amaraso, guturika kw’imitsi,

Ishobora kandi kwangiza ubwonko aho umuntu atakaza ubushobozi bwo kwibuka, kurwara kanseri ndetse no gutera ibisebe mu gifu.

Hari abakoresha ethanol mu kwenga inzoga zitujuje ubuziranenge


Photos:

[fluentform id="3"]