sangiza abandi

Abadepite basabye ko abakiri bato bigishwa amateka ya Jenoside mu buryo buborohereza kuyumva

sangiza abandi

Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 AGPF, ryasabye ko uburyo bwo kwigisha abana n’urubyiruko amateka ya Jenoside bikorwa hakurikijwe imyaka yabo cyane cyane mu gutegura imfashanyigisho zifashishwa mu rwego rwo kurushaho kuyasobanukirwa.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2026, mu biganiro byo kungurana ubitekerezo no gusesengura ingorane abarimu n’ababyeyi bahura nazo iyo basobanurira abakiri bato amateka ya Jenoside.

Ni ibiganiro byahuje abadepite, abasenateri, abashakashatsi mu mateka, abarimu n’abanditsi b’ibitabo, baganira ku buryo bunoze bwo kugeza ku bana n’urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa AGPF, Senateri Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko kugeza ku Banyarwanda n’abato amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari imwe mu nzira zikomeye zo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyihakana no kuyagoreka.

Yagize ati: “Imwe mu nzira zo gukumira Jenoside no kurwanya kuyihakana cyangwa kuyipfobya ni ukwigisha abantu bakuru n’urubyiruko uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.”

Senateri Dusingizemungu yavuze ko amateka ya Jenoside yigishwa hifashishijwe ubushakashatsi, ibitabo, ibiganiro rusange n’amashuri, ariko ko hakiri imbogamizi mu gushaka uburyo aya mateka yatangwa mu buryo bwumvikana ku rubyiruko.

Yagaragaje ko mu rugendoshuri AGPF yagiriye mu bigo by’amahugurwa y’abarimu no muri za kaminuza zitegura abarimu b’amateka, hagaragaye ibibazo bikwiye kwitabwaho harimo no kuba hari abarimu batigisha na mba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku bwo kubitinya, abandi bakayigisha mu buryo budahagije.

Yasobanuye ko bamwe batinya kuvuga kuri iyi ngingo kubera ko hari abo mu miryango yabo bagize uruhare muri Jenoside, mu gihe abandi bagihanganye n’ibikomere by’ihungabana batewe n’ibyabaye. Hari n’abadafite ubumenyi buhagije bubafasha kwigisha aya mateka bafite icyizere.

Yavuze ko hari abarimu n’ababyeyi bagifite imbogamizi mu gusobanura aya mateka, bigatuma bamwe mu rubyiruko bashobora kuyobywa n’amakuru atari yo ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yaburiye ko ibi bishobora gutuma habaho icyuho ku buryo abahakana n’abagoreka amateka ya Jenoside bakwinjiriramo, bityo ko abantu bakwiye kwiga kuvuga ukuri nubwo kwaba gukomeye.”

Yongeyeho ko abana basobanukiwe neza amateka nyakuri ya Jenoside baba bafite ubushobozi bwo kuyabungabunga no kuyasigasira, bityo bakaba badapfa kuyobywa n’ibitekerezo by’ibinyoma.

Muri ibi biganiro, hanagarutswe ku ruhare rw’abanditsi mu gutegura ibikoresho byifashishwa mu kwigisha amateka ya Jenoside ku bana mu buryo bworoshye kandi bubashimisha.

Umwanditsi Jean Marie Vianney Rurangwa, uherutse gusohora igitabo cyanditswe mu buryo bw’ikinamico gisobanurira abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yahisemo ubwo buryo kuko bworohera abana gukurikira no gusobanukirwa ubutumwa.

Igitabo cye kivuga ku muryango w’uwarokotse, aho ababyeyi basobanurira abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe basura inzibutso za Jenoside.

Rurangwa yavuze ko gusura inzibutso bifasha abana kumva neza amateka, kuko ibyo babona bifatika bibafasha gusobanukirwa ukuri ku byabaye.

Yagize ati: “Hari abatekereza ko abana badakwiye kumenya aya mateka ababaje, ariko kubona ibimenyetso bifatika bibafasha kumenya ukuri no kugira umuhate wo kurinda ko Jenoside yongera kubaho.”

Depite Jennifer Wibabara yavuze ko gusura inzibutso za Jenoside bikwiye kujyana n’ibiganiro biteguye neza, kugira ngo abana bafashwe gutekereza ku byo babonye no gusobanukirwa amasomo bakwiye kubikuramo.

Abadepite n’abasenateri bitabiriye ibiganiro bavuze ko uburyo bwo kwigisha amateka ya Jenoside bugomba guhinduka kugira ngo bujyane n’imyumvire n’uburyo abana n’urubyiruko rwo muri iki gihe bakurikirana amasomo.

Senateri Hadija Ndangiza Murangwa yavuze ko abanditsi bafite uruhare rukomeye mu gutegura ibitabo by’abana, amakinamico, udukarito n’ibindi bikoresho byoroheje bishobora kubafasha kumva amateka ya Jenoside.

Yavuze ko hari abana bagifite imyumvire itari yo ku byerekeye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, bitewe n’uko ababyeyi n’abarimu batabiganiraho na bo mu buryo buhagije.

Yagize ati: “Hakenewe ibitabo byinshi n’amakinamico bifasha abana gusobanukirwa ukuri.”

Depite Sylvie Muyango Mukayiranga we yasabye ko Inteko Ishinga Amategeko, abarimu n’abanditsi barushaho gukorana mu gutegura ibikoresho bigufi kandi bishimishije abana, aho kwibanda ku nyandiko ndende abana benshi bashobora kutagira ubushake bwo gusoma.

Yanasabye ko hakomeza kubikwa no kugaragazwa ubuhamya butandukanye bw’abagezweho na Jenoside kugira ngo amateka yigishwe mu buryo bwagutse.

Senateri Dusingizemungu, yagaragaje ko kugira ngo ibikoresho byigisha amateka bigire akamaro, bidahagije kuba bikubiyemo amakuru y’ukuri gusa, ahubwo n’uburyo ayo makuru agezwa ku bana bugomba kwitabwaho.

Yavuze ko nubwo hari ibitabo byinshi bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga bidakunze gusomwa n’abarimu cyangwa abanyeshuri kuko bimwe bitateguwe hishingiwe ku kigero cy’abana n’urubyiruko.

Yasabye ko AGPF yarushaho gukorana n’abanditsi mu gutegura ibikoresho bifatika byifashishwa mu kwigisha, ndetse ko ibyo bitabo n’ibindi bikoresho byashyirwa no muri za ambasade z’u Rwanda kugira ngo bifashe imiryango y’Abanyarwanda iba mu mahanga.

Inteko Ishinga Amategeko yasabye ko abakiri bato bigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hakurikijwe imyaka yabo
Basabye ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi byandikwa mu buryo bworohera abana kumva ukuri kw’amateka

Photos:

[fluentform id="3"]