sangiza abandi

MINEDUC yatangaje impinduka enye zitezweho kuzamura ireme ry’uburezi

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka nshya zirimo kuzamura amafaranga y’ifunguro ku ishuri, kongerera imyaka abiga ubwarimu TTC, bagiye kujya biga aho bazajya barangiza bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza A1 ndetse n’isaha yo gusoza amasomo.

Ni impinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2026 na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph.

Mu mpinduka zakozwe hari izitangirana n’umwaka w’amashuri wa 2026/2027 uzatangira tariki ya 7 Nzeri 2026. Izindi zitangire muri Mutarama 2027

Minisitiri Nsengimana yavuze ko impinduka zakozwe mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda ndetse byose biba bishingiye ku gushaka ibisubizo by’ibibazo byagiye bigaragara mu nzego runaka kugira ngo bigendane n’intego igihugu cyihaye.

Abiga TTC bazajya barangiza bafite A1

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana yavuze ko zimwe mu mpinduka zakozwe ari ukuzamura imyaka abiga uburezi bigaga ikava kuri itatu ikagera kuri itanu aho bazajya barangiza bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Yasobanuye ko ibi byatewe n’uko abarimu bigisha mu mashuri abanza umubare munini ari uw’abarangije amashuri yisumbuye gusa bafite impamyabushobozi ya A2 kandi ko bijyanye n’aho uburezi bugeze icyo kiciro kidahagije kugira ngo umwarimu abe yizewe ko azatanga uburezi bufite ireme ku banyeshuri.

Yavuze ko ari ibintu bizakorwa mu myaka 10 iri imbere bikazakorwa mu byiciro bibiri aho icyiciro cya mbere cy’imyaka itanu ari ukuvana abarimu bafite A2 bakajyanwa kuri A1. Hanyuma indi myaka itanu ikaza ari ukuva kuri A1 bajya kuri A0.

Nsengimana yavuze ko impamvu bizatwara igihe ndetse bakaba barahisemo kubikora mu byiciro ari ukwirinda ko hazabaho icyuho mu barimu kuko mu gihe hari abagiye kwiga bose bagendeye rimwe amashuri yasigara ntabarimu afite.

Yavuze ko iyi porogaramu izatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2026/2027 aho abanyeshuri bazajya kwiga muri TTC baziga imyaka itanu mbere yo kujya gutangira kwigisha (imyaka itatu y’amashuri yisumbuye n’ibiri ya kaminuza). 

Yakomeje avuga ko umunyeshuri wari warasabye kwiga ubwarimu akumva ko iyo gahunda igoye azaba afite uburenganzira bwo kwanga kujya yo ndetse n’uzashaka kujyayo nyuma yo kumva ko iyi gahunda ari nziza nawe azafungurirwa amarembo.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Abasanzwe barasoje kwiga bakaba bari mu kazi ntabwo bazirukanwa ahubwo bazashakirwa amahugurwa kugira ngo na bo bagezwe ku rwego nk’urw’abandi”.

Amasaha yo gusoza amasomo yahinduwe

Minisitiri Nsengimana yavuze ko indi mpinduka ari amasaha abanyeshuri basorezaho amasomo  yagabanyijwe aho gusoza sakumi nimwe (17:00) bagiye kujya basoza sa cyenda n’igice (15:30) ubundi bakajya mu bikorwa byunganira amasomo mu rwego rwo gufasha umunyeshuri gutekereza neza ku byo yize.

Minisitiri ati “ Iyo umunyeshuri atangiye amasomo saa mbiri za mugitondo ntabwo ageza sakumi n’imwe z’umugoroba agifite imbaraga z’ubwonko kuko buba bwananiwe abyo yigishwa nyuma ya saa cyenda ntabwo abifata nk’uko bikwiye”.

Ibyo bizajya bikorwa kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane, hanyuma ku wa Gatanu, abanyeshuri batahe 15:30, abarimu babone umwanya wo gukora ibikorwa bindi bigamije kunoza akazi kabo.

Nyuma ya saa 15:30 abanyeshuri bazajya bajya mu bikorwa birimo nko kujya  gukina imikino inyuranye ibaruhura mu mutwe, kujya mu matsinda yo kuganiriramo n’ibindi bifitanye isano n’amasomo biga kugira ngo bayungurure ibyo bize uwo munsi.

Ati “Ni uburyo ushimangira ibyo wize ariko uticaye mu ishuri. Urugero, Icyongereza iyo wicaye mu ishuri bakubwira ikibonezamvugo [grammar] ariko amasomo nyunganiranteganyanyigisho ni ukujya mu matsinda yo kuganira [debate club]. Ubundi ntabwo twabikoraga.”

Amafaranga y’ifunguro azazamurwa

Hashize imyaka itanu Leta y’u Rwanda itangije gahunda yo gufata amafunguro ku ishuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye aho leta ishyiramo inyunganizi ndetse n’umubyeyi nawe akagira umusanzu atanga.

Ni gahunda yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi cyane cyane ku banyeshuri biga mu mashuri abanza.

Amashuri ya Leta n’afashwa na Leta kubw’amasezerano agenerwa amafaranga y’ibikorwa bitandukanye, hakiyongeraho agenewe kugaburira abana ku mashuri ndetse n’umusanzu w’umubyeyi.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko umusanzu Leta yatangaga mu kugaburira abana uziyongera ndetse n’uwo ababyeyi batanga nawo ukaziyongera.

Iyi gahunda izatangira kubahirizwa guhera muri Mutarama 2027, mu gihembwe cya kabiri cy’amashuri.

Mu mashuri y’inshuke n’abanza, umusanzu uzava kuri 975 Frw ugere ku 2.000 Frw. Mu mashuri yisumbuye abana biga bataha, uzava ku 19.500 Frw ugere ku 24.000 Frw.

Mu gihe mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri (Boarding school), ababyeyi bazajya batanga 110.000 Frw, avuye ku 85.000 Frw bari basanzwe batanga.

Guverinoma na yo izongera amafaranga itanga mu kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri.

Minisitiri yavuze ko izi mpinduka zatewe n’uko ibiciro ku masoko bihagaze .

Yatanze urugero agira ati “ Mu biga babayo ibiciro byari kurenga ibihumbi 120 Frw ariko kuko yari asanzwe ari menshi turavuga ngo Leta izafasha kugira ngo atarenga ibihumbi 110 Frw.”

Amafaranga agenerwa ibikorwa bitandukanye (capitation grant) aziyongeraho 65%

Muri rusange, ingengo y’imari y’ibikorwa byo kugaburira abana ku mashuri izava kuri miliyari 28,8 Frw ku mwaka ibe miliyari 48,5 Frw.

Ibi byakozwe nyuma yo kubona ko amafaranga yatangwaga, atajyanye n’aho ibiciro bigeze ku masoko.

Ikinyabupfura ni kimwe ngingo zigiye gukazwa mu mashuri

Minisitiri Nsengimana yavuze iyindi mpinduka ikomeye yatejerejweho ari ugukaza ingamba zikakaye zo kurwanya imyitwarire mibi mu mashuri, hagamijwe ko ku ishuri haba ahantu hatekanye kandi hatuje.

Minisitiri Nsengimana yashinze agati ku bijyanye n’ibiyobyabwenge n’ubusinzi aho yavuze ko inzoga ziri mu biri kwangiza abantu mu Rwanda ndetse ko no  mu mashuri birimo aho hari abarimu n’abanyeshuri bake babijyana ku mashuri, ariko ingamba zafashwe ari uko uzajya abijyanayo azajya ahita yirukanwa.

Ati “Ishuri rigomba kuba ahantu hatarangwa inzoga n’ibiyobyabwenge na bike. Ntabwo bigomba kuhagaragara. Uzabifatanwa ku ishuri, yaba umunyeshuri, umwarimu, umuyobozi w’ishuri, umukozi wo mu gikoni, azahita yirukanwa. Abanyeshuri kuko tugomba gufasha abana, tuzakorana n’inzego z’ibanze tubafashirize hanze hatari mu ishuri.”

By’umwihariko, abanyeshuri barwana ku ishuri, abakoresha ibiyobyabwenge n’inzoga, bazajya bahita birukanwa bagifatwa. Ikindi ni uko abarimu n’abandi bakozi b’amashuri nabo, bazajya birukanwa mu gihe bafatanywe inzoga cyangwa se ibindi biyobyabwenge.

Minisitiri yavuze ko abanyeshuri bazirukanwa kubera imyitwarire idahwitse bazashakirwa ubundi buryo bazajya bafashwa ariko ishuri ritarimo, avuga ko igihugu nta na rimwe kizihanganira abantu batagendera ku murongo washyizweho.

Nyuma ya saa 15:30 abanyeshuri bazajya bajya mu bindi bikorwa bibafasha gushimangira ibyo bize

Photos:

[fluentform id="3"]