Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko kugeza ubu abashoramari 405 bahawe ubutaka mu byanya by’indanda byose biri mu gihugu aho abagera kuri 193 barangije gushyira mu bikorwa imishinga yo kubyaza umusaruro ubwo butaka, 79 bakiri kubaka mu gihe 122 bataratangira.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kajangwe Antione Marie, kuri uyu wa 3 Kanama 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena, mu izina rya Minisitiri w’Intebe, ibisubizo ku biri gukorwa mu gukuraho imbogamizi zikigaragara mu kwihutisha no kugeza ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda.
Inteko rusange ya Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo atange ibisobanuro ku bibazo bigaragara mu byanya by’inganda nyuma yo kwemeza raporo yatanzwe na komisiyo y’ubukungu n’imari igaruka ku bibazo byagaragaye mu byanya by’inganda yerekana ko nubwo hari iterambere ryatewe ariko hakiri ibibazo bikwiye kuvugutirwa umuti.
Muri iyi raporo, Abasenateri bagaragaje bimwe mu bibazo bikigaragara muri uru rwego bikwiye gukemurwa birimo kubanza gukora inyigo yimbitse ya buri cyanya cy’inganda no gukora ibishushanyo mbonezamiturir no kongera gusuzuma uburyo ubutaka bugenerwa ibyanya by’inganda mu turere no mu Mujyi wa Kigali butoranywa hirindwa kubangamira imiturire no kongeramo ibikorwaremezo.
Ubwo yasobanuraga ikiri gukorwa mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bigaragara muri uru rwego Minisitiri Kajangwe yagaragaje ko ibyanya bya Bugesera, Musanze, Muhanga na Rwamagana byahawe umwihariko muri Gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, aho bitarenze mu 2029 muri ibi byanya hazaba haragejejwe ibikorwaremezo byose.
Yagize ati “ Mu 2029 ibi byanya bine bizaba byaragejejwemo ibikorwaremezo byose birimo imihanda, amazi , amashanyarazi, itumanaho serivise za gasutamo, umutekano n’ibindi bikenerwa mu nganda umunsi ku munsi.
Minisitiri Kajangwe yavuze ko kugira ngo ibyiyemejwe bishyirwe mu bikorwa ku buryo bunoze haba hagomba gukorwa inyigo z’ubwoko bubiri burimo igishushanyo mbonezamiturire cyerekana imbago z’icyanya cyahariwe inganda no gukora inyigo yimbitse yerekana aho ibikorwaremezo bizanyuzwa.
Yavuze ko kugeza ubu izo nyigo zose zimaze gukorwa mu byanya bitandatu byahariwe inganda muri icumi biri mu gihugu.
Minisitiri Kajangwe yavuze ko gahunda yo kubaka ibikorwaremezo mu byanya by’inganda iri gushyirwamo imbaraga ndetse byatangiranye n’umwaka w’ingengo y’imari ya 2026-2027.
Mu cyanya cy’inganda cya Musanze hari imihanda irenshya na kilometero 7.6 igomba kubakwa aho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026-2027 hazubakwa imihanda y’igitaka ireshya na kilometero 2 n’iya kaburimbo ireshya na kilometero 1.4 aho biteganyijwe ko muri Nzeri 2026 yose izaba yararangiye.
Yavuze ko indi mihanda isigaye ireshya na kilometero 3.4 izaba yuzuye bitarenze mu 2028 ndetse muri uwo mwaka amazi azaba yaragezemo ku kigera cya 100%. Hazaba kandi haragezemo amashyanyarazi, interineti n’ibindi bikorwa byose.
Mu cyanya cya Muhanga yavuze ko kuva muri Mata 2026 hamaze kubakwa imihanda y’igitaka ireshya na kilometero 3.4 aho muri Nzeri 2026 ibikorwa byo kuyubaka bizaba byararangiye ndetse bitarenze muri Nyakanga 2027 izaba yarashyizwemo kaburimbo.
Minisitiri Kajangwe yavuze ko indi mihanda isigaye ireshya na kilometero 7.7 bitegangjijwe ko bitarenze muri Nyakanga 2028 izaba yarashyizwemo igitaka ndetse bitarenze mu 2029 ikazaba yararangije gushyirwamo kaburimbo.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2026-2027 uzarangira mu cyanya cy’inganda cya Muhanga hagezemo amashanyarazi, amazi n’uruganda rutunganya imyanda iva mu nganda.
Yavuze ko kugeza ubu mu cyanya cya Rwamagana hari imihanda ireshya ka kilometero 7.8 yarangije gushyirwamo igitaka, bikaba biteganyijwe uyu mwaka uzarangira yaratangiye gushyirwamo kaburimbo ndetse ko kugeza mu Ukuboza 2028 ibikorwaremezo byose bizaba byaragejejwe muri iki cyanya.
Yasobanuye ko ibyanya bya Huye na Rusizi bikorerwamo ku kigero cya 41% na 35%. Yavuze ko bitarenze mu 2029 hazaba harubatswemo imihanda ya kaburimbo ndetse n’ibindi bikorwaremezo nk’amazi n’amashanyarazi bibaza byaragezemo ku kigero cya 50%.
Mu cyanya cya Nyagatare na Rubavu hamaze gutangwa ingurane ku baturage ku kigero cya 35% abasigaye bazakomeza guhabwa ingurane uko buri ngengo y’imari izagenda isohoka. Yavuze ko abatararangiza guhabwa ingurane bazakomeza gukoresha ubutaka bwabo.
Minisitiri Kajangwe yavuze ko mu cyanya cyahariwe iinganda n’ubucuruzi cya Kigali ibikorwa byo kwimura abaturage no kubaha ingurane ku mitungo itimukanwa icyiciro cya mbere n’icya kabiri byamaze gukorwa, icya gatatu n’icya kane nabyo biteganyijwe vuba aho mu cyanya cya Bugesera bigeze kuri 35%.
Yatangaje ko inyigo zimbitse zizaba zarakozwe mu cyanya cya Bugesera na Kigali bitarenze mu 2028. Ubwitabire muri ibi byanya byombi buri hejuru ya 90%.
Minisitiri yavuze ko leta imaze kwisubiza ibibanza bitandatu by’abantu babihawe ariko bagatinda kubyubaka harimo bitanu byo mu cyanya cya Rwamagana na kimwe i Musanze aho byahawe abandi bashoramari bazahita babibyaza umusaruro vuba.
Yavuze ko kandi umushoramari ufite ikibanza mu cyanya cy’inganda yishyura idorali 1$ kuri meterokare imwe buri mwaka aya mafaranga akaba azafasha leta mu bikorwa byo kubaka no gusana ibikorwaremezo mu byanga by’inganda.
Gahunda yo gushyiraho ibyanya by’inganda leta y’u Rwanda yayitangije mu 2006 aho ku ikubitiro hatangijwe icyanya cya Kigali ndetse n’isoko rusange hagamijwe kongera umusaro w’ibikorwa n’inganda z’imbere mu gihugu.
Mu 2009 byaje guhuzwa, icyanya cy’inganda cya Kigali gihuzwa n’isoko rusange hakorwa icyanya cy’inganda kihariye cy’igicumbi cy’ubukungu. Nyuma mu 2011 hiyongeyeho ibindi byanya by’inganda bine; Huye, Bugesera, Rusizi na Nyabihu.
Mu 2013 hiyongeyeho ibyanya by’inganda bya Rubavu, Musanze Nyagatare na Muhanga mu gihe 2017 hiyongeyeho icyanya cya Rwamagana.
Kugeza mu Rwanda hari ibyanya byahariwe inganda 10 byashyizwemo abashoramari bitewe nibyo bateganya gukora aho nk’ibyanya bya Nyagatare na Nyabihu byahariwe ubuhinzi n’ubworozi mu gihe Muhanga na Musanze byahariiwe ibijyanye no gukora ibikoresho by’ubwubatsi.









