Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ‘Genocost’ ari igitekerezo cya politiki ya Perezda Tshisekedi kigamije kuyobya ukuri kw’amateka y’ibibazo byabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gushyira mu majwi u Rwanda rivuga ko ridashyigikiye uburyo rikoreshwamo.
Ni ibyatangajwe mu itangazo AFC/M23 yashyize hanze nyuma y’umuhango wabereye i Kinshasa ku wa 3 Kanama 2026 wo kwibuka icyiswe “Genocost”, yavuze ko icyo gikorwa cyagaragajwe nko kwibuka Jenoside byitwa ko yabereye muri RDC, ariko kikaba gishobora guteza urujijo ku byaha mpuzamahanga no kubangamira inzira y’ubutabera n’ubwiyunge.
Buri mwaka tariki ya 2 Kanama, ubutegetsi bwa Congo bwibuka icyo bwita ‘genocost’, busobanura ko ari ubwicanyi bwakorewe miliyoni z’Abanye-Congo bishwe n’abasahura umutungo kamere w’igihugu cyabo urimo amabuye y’agaciro.
Ku wa 2 Kanama 2026, ubwo Perezida Tshisekedi yayoboraga umuhango wo kwibuka ‘genocost’ ku nshuro ya kane wabereye ku rwibutso rwubatswe i Kinshasa, yashinje u Rwanda n’ihuriro AFC/M23 uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri RDC mu myaka 30 ishize.
AFC/M23 yatangaje ko yunamira Abanye-Congo bose baguye mu ntambara n’amakimbirane yabaye mu gihugu mu bihe byashize, hatitawe ku bwoko, ururimi, idini cyangwa intara bakomokamo.
Ryashimangiye ko abagizweho ingaruka n’ayo makimbirane bakwiye ukuri, ubutabera, indishyi no guhabwa icyizere ko ayo mahano atazongera kubaho.
AFC/M23 yavuze ko gushyira hamwe ibyaha byose byabaye muri RDC bikitwa “jenoside” bidahuye n’amategeko mpuzamahanga, ahubwo bishobora guhisha ababigizemo uruhare no guhindura amateka intwaro ya politiki.
Yagize iti: “Igitekerezo cya ‘Genocost’, nk’uko kiri kwamamazwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, gishingiye cyane ku nyungu za politiki kurusha gushaka ubutabera. Cyanahinduye ibiganiro ku mizi y’ibibazo bya Congo byerekezwa ku nkuru y’amateka ikoreshwa nk’igikoresho cya politiki.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko iyo Leta ya RDC yibuka ‘genocost’ iba yigiza nkana kuko ari yo ikwiye kubazwa ibikorwa byibasira Abatutsi yashyigikiye tariki ya 2 Kanama 1998 no mu bindi bihe bitandukanye.
Genocost imaze imyaka ine yibukwa ariko kugeza ubu nta gihugu kirashyigikira Congo muri ibyo bikorwa.








