Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.
Muri ibyo bikorwa harimo no gukusanya ikinyabutabire cya ethanol zikorweshwa n’abenga izo nzoga zitujuje ubuziranenge.
Polisi yatangaje ko mu minsi ine ishize batangite iki gikorwa kuva ku wa 2 Kanama 2026 hamaze gufatwa litiro zirenga ibihumbi 470 z’ikinyabutabire cya ethanol cyakoreshwaga mu gukora izo nzoga, aho bari kubimena kugira ngo kitazongera gukoreshwa.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, ku wa 5 Kanama 2026, ubwo Polisi yatangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo kumena ethanol yafashwe mu bikorwa byo kuyikoresha mu nganda n’ahandi hakorerwaga inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali honyine hamaze kubarurwa litiro zirenga ibihumbi 470 za ethanol zigomba kumenwa, ashimangira ko iki gikorwa kigamije gukumira ko cyakongera gukoreshwa mu gukora inzoga zishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Yagize ati: “Mu Mujyi wa Kigali turabarura litiro zirenga ibihumbi 470 za ethanol agomba kumenwa kugira ngo atazongera kugira uruhare mu gukora inzoga zangiza ubuzima bw’abaturage.”
Yakomeje avuga ko izi nzoga ziteza ibibazo bikomeye by’umutekano, kuko abazinyoye bakunze kugaragara mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa abandi, ndetse rimwe na rimwe bikarangira habaye n’impfu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) giherutse guhagarika impushya zose zo gutumiza mu mahanga ethanol izwi nka neutral spirit, ndetse gihagarika no kwakira ubusabe bushya bwo kuyitumiza, mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ryayo mu bikorwa bitemewe.
Ethanol ni yo alcohol iboneka mu binyobwa bisembuye ikaba ikorwa mu bihingwa bitandukanye birimo imizabibu, bisheke, ibigori, amasaka ndetse ishobora kuboneka no mu isukari n’ibindi ariko bigasaba ko ikorwa mu buryo bwitondewe kuko bisaba byibura kuyicanira kugera hejuru ya dogere celesiyusi 80. Iyo bitageze kuri iki gipimo ihita iba methanol.
Inzego z’Ubuzima zatangaje ko mu mezi atandatu kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2026, amavuriro atandukanye mu gihugu yakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga aho 50 bapfuye abasaga ibihumbi 11 babatswe n’inzoga mu gihe abarenga 100 bahumye burundu naho abana 20 bari ku byuma biyungura amaraso.
Kubera ubukana bw’iki kibazo, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Muri gahunda irimo gukorwa, Rwanda FDA imaze guhagarika inganda 136 zakoraga cyangwa zikwirakwizaga bene izi nzoga ndetse yahagaritse amoko y’inzoga 52 atumizwa hanze .









