Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafunze by’agateganyo inyubako y’Inkundamahoro, nyuma yo kugaragaza ko abayicunga batubahirije amabwiriza ajyanye n’umutekano, isuku no kubungabunga ibidukikije.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 8 Kanama 2026, Umujyi wa Kigali wavuze ko wafashe iki cyemezo nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi nyubako bukomeje kwirengagiza amabwiriza bwahawe yo gukemura ibibazo bikomeye byagaragajwe.
Hagati ya Gicurasi na Kanama 2026, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahaye ubuyobozi bw’Inkundamahoro amabwiriza n’inyandiko zitandukanye bubusaba gukosora ibibazo byagaragajwe, ariko nubwo bwagiye bwibutswa inshuro nyinshi, ntibwigeze bukemura bimwe mu bibazo by’ingenzi.
Mu bibazo byagaragajwe harimo kohereza mu gishanga amazi yanduye arimo imyanda iva mu bwiherero. Umujyi wa Kigali wavuze ko iki gikorwa cyongeye gukorwa ku wa 7 Kanama 2026, nubwo ubuyobozi bw’inyubako bwari bwarahawe amabwiriza yo kubihagarika.
Umujyi wa Kigali wo watangaje ko Inyubako y’Inkundamahoro izongera gufungurwa ari uko ubugenzuzi bw’inzego zibifitiye ububasha bwemeje ko ibisabwa byose byakosowe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye ubuyobozi bw’Inkundamahoro kwihutira gukemura ibibazo byose byagaragajwe, kugira ngo iyi nyubako yongere gufungurwa vuba kandi mu buryo bwizewe, bityo ibikorwa by’ubucuruzi n’imirimo bitunze benshi biyikorerwamo bikomeze.
Umujyi wa Kigali kandi wibukije abafite inyubako, abazicunga, abacuruzi ndetse n’abaturage muri rusange ko bibujijwe kohereza amazi yanduye atatunganyijwe cyangwa imyanda iva mu bwiherero mu bishanga, mu miyoboro y’amazi, muri za ruhurura cyangwa ahandi hantu hatabugenewe.
Wihanangirije ko abazajya barenga kuri aya mabwiriza bazabihanirwa.
Umujyi wa Kigali wasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga isuku, umutekano n’ibidukikije, ushimangira ko kubungabunga Kigali kugira ngo ikomeze kuba umujyi usukuye, utekanye kandi utanga ubuzima buzira umuze ari inshingano ya buri wese.









