Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ingengabihe y’amatora y’inzego zegerejwe abaturage ateganyijwe mu mpera za 2026, aho Abanyarwanda bazagira uruhare mu guhitamo abayobozi n’ababahagararira kuva ku Mudugudu kugera ku Karere.
Aya matora azatangira ku wa 24 Ukwakira 2026, atangirire ku rwego rw’Umudugudu, akomeze ku Kagari n’Umurenge, mbere yo kugera ku rwego rw’Akarere. Azanajyana kandi no gutora abayobozi b’Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga.
Ku rwego rw’umudugudu, abaturage bazatora Komite Nyobozi y’abantu batanu, barimo Umukuru w’Umudugudu n’abashinzwe umutekano, imibereho myiza, amakuru n’amahugurwa ndetse n’iterambere.
Hazatorwa kandi umujyanama uzahagararira Umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari, ndetse n’abakandida b’abagore bazagira uruhare mu kuzuza umubare w’abagore ugomba kuba nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akagari. Kuri uru rwego kandi hazatorwa komite z’Inama y’Igihugu y’Abagore n’iz’Urubyiruko.
Ku rwego rw’Akagari, abahagarariye imidugudu, abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abikorera n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye bazagira uruhare mu bigize Inama Njyanama. Hazatorwa kandi umujyanama uhagararira Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge.
Ku Murenge, Inama Njyanama izaba igizwe n’abahagarariye Utugari, abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abikorera, amashuri, ibigo nderabuzima ndetse n’imiryango itari iya Leta.
Ku rwego rw’Akarere, hazatorwa Inama Njyanama igizwe n’abajyanama 17. Muri bo harimo abajyanama rusange umunani, abagore batanu bagomba guhagararira nibura 30% by’abagize Njyanama, abahuzabikorwa b’Inama z’Igihugu ndetse n’uhagarariye abikorera.
Hazatorwa kandi Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
NEC yavuze ko imyiteguro y’amatora izatangira hagati ya tariki ya 1 n’iya 22 Ukwakira 2026 hazakorwa iyemezwa ry’indorerezi, mu gihe kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere bizaba hagati ya tariki ya 10 n’iya 21 Ukwakira.
Ku wa 24 Ukwakira, abaturage bazatangira gutora ku rwego rw’Imidugudu. Amatora yo ku rwego rw’Utugari ateganyijwe ku wa 31 Ukwakira, akurikirwe n’ay’Umurenge ku wa 7 Ugushyingo 2026.
Abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere baziyamamaza kuva ku wa 7 kugeza ku wa 21 Ugushyingo.
Ku wa 14 Ugushyingo hazatorwa Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere, naho ku wa 17 Ugushyingo hatorwe abagore batanu bazaba mu Nama Njyanama z’Uturere.
Ku wa 21 Ugushyingo, abaturage bazatora abajyanama rusange umunani. Nyuma yaho, ku wa 24 Ugushyingo, hazatorwa Perezida na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ndetse na Komite Nyobozi y’Akarere.
Amatora y’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali ateganyijwe ku wa 28 Ugushyingo, mu gihe ku wa 30 Ugushyingo hazatorwa Komite Nyobozi z’izo Nzego ku rwego rw’Igihugu.
NEC iteganya ko inzego zose zizaba zuzuye bitarenze ku wa 15 Ukuboza 2026, mu gihe raporo ya nyuma ku migendekere y’amatora igomba kuba yatangajwe bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.
Aya matora afite umwihariko wo kuba azaha abaturage uruhare mu guhitamo abayobozi n’ababahagararira mu nzego zegereye ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ni inzego zifite uruhare mu gukurikirana ibibazo by’abaturage, ibikorwa by’iterambere no gutanga ibitekerezo bifasha mu ifatwa ry’ibyemezo.
Mu gihe imyiteguro igiye gutangira, NEC irasaba Abanyarwanda bujuje ibisabwa gutora kwitabira aya matora no gukurikirana amakuru ajyanye n’ingengabihe yayo, kugira ngo amatora azagende neza, mu mucyo no mu bwisanzure.









