sangiza abandi

Izatwara igikombe izahabwa miliyoni 40 Frw: ibihembo bya Super Cup byakubwe kabiri

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryakubye kabiri ibihembo by’igikombe Kiruta ibindi, Super Cup, ikipe ya mbere ikaba izahabwa miliyoni 40 Frw aho kuba miliyoni 20 Frw naho ikipe ya kabiri ikazahabwa miliyoni 20 Frw aho kuba 10 Frw.

Kuri mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo FERWAFA yatangaje ukwikuba kabiri kw’ibihembo bya Super Cup y’uyu mwaka nk’uko yari yarabitangaje.

Aya mafaranga y’ibihembo aziyongera ku mafaranga yahawe amakipe 4 ya mbere azakina Super Cup y’uyu mwaka ariyo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Police FC na Mukura VS&L yashyizwemo nyuma y’uko APR FC yanze kwitabira.

Ibihembo bya Super Cup byikubye inshuro 4 mu gihe kitarenze umwaka umwe kuko ubwo yakinwaga muri Mutarama uyu mwaka, APR FC yayegukanye yahembwe miliyoni 20 Frw naho Rayon Sports yari yabaye iya kabiri ihembwa miliyoni 10 Frw.

Ibi bihembo byashyizweho bikuba kabiri ibyari bisanzweho kuko ikipe ya mbere yahabwaga miliyoni 10 Frw naho iya kabiri igahabwa miliyoni 5 Frw.

Iki gihe impinduka ntabwo zakozwe mu bagabo gusa ahubwo zakozwe no mu bagore.

Uretse kuba Super Cup y’uyu mwaka yongerewe ibihembo, ni n’ubwa mbere izaba ikinwe n’amakipe 4 kuko ubundi ubusanzwe yakinwaga n’ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona n’ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro.

Kuri iyi nshuro Super Cup izakinwa n’amakipe 4 nk’uko FERWAFA yabitangaje ndetse ibi nibyo byatumye APR FC yikura muri iri rushanwa kuko yavugaga ko yo yateguye umukino umwe aho kuba ibiri.

Ku wa Kane tariki 27 Kanama 2026 nibwo Super Cup izatangira hakinwa imikino ibiri yombi izabera kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu Sports izakina na Mukura VS&L saa 15:00 naho saa 18:30 Rayon Sports ikine na Police FC.

Amakipe azagera ku mukino wa nyuma azakina tariki 30 Kanama 2026 muri Kigali Pele Stadium kuva saa cyenda z’umugoroba (15:00).

Photos:

[fluentform id="3"]