sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Wamkele Mene uyobora  AfCFTA

sangiza abandi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), Wamkele Mene, baganira ku buryo bwo kurushaho gushyira mu bikorwa amasezerano agamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko muri iki kiganiro, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira no gushyira mu bikorwa gahunda za AfCFTA, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka no gufasha Afurika kugera ku isoko rimwe ryagutse.

AfCFTA ni gahunda y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe igamije gukuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, kongera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi ndetse no guteza imbere ishoramari n’ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Mu biganiro byabo, Perezida Kagame na Wamkele Mene banagarutse ku kamaro ko kuba ibihugu bigize AfCFTA byubahiriza ibyo byiyemeje, kuko ari bwo intego yo kongera ubucuruzi bukorerwa imbere muri Afurika ishobora kugerwaho.

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’itangaazamakuru yabajijwe ku masezerano ajyanye n’isoko rusange rya Afurika avuga ko ikibazo atari ugushyiraho AfCFTA ahubwo ko ari uko ibihugu bigenda buhoro mu kuyashyira mu bikorwa.

Yagize ati “Mfite impungenge, ariko nanone nishimye ko iyi gahunda yigeze ishyirwa mu bikorwa. Ikiba kibabaje ni ukuntu tudashobora gutera imbere vuba nkuko bikwiye”.

Yavuze ko Afurika yateye intambwe y’ingenzi mu gushyiraho urwego rw’uko ibihugu byakorana ubucuruzi butagira umupaka hagati yabyo.

Amasezerano ya AfCFTA yemejwe ku mugaragaro kandi ashyirwaho umukono n’ibihugu 44 mu nama ya 10 idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali muri Werurwe 2018.

U Rwanda rumaze igihe rushimangira ko isoko rimwe rya Afurika rishobora gufasha ibihugu by’uyu mugabane kongera ubucuruzi hagati yabyo, guteza imbere inganda no kugabanya ibyo Afurika itanga mu mahanga.

Perezida Kagame yaganiriye na Wamkele Mene uyobora  AfCFTA

Photos:

[fluentform id="3"]