sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yishimiye intsinzi y’u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cy’abagore

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagore yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1 (25-17, 24-26, 25-19, 25-18).

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yagize ati,”Uwambaye u Rwanda araberwa kandi agatsinda! Ni uko ni uko bakobwa bacu.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Nzeri 2026 nibwo u Rwanda rwakinnye na Ghana mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Afurika cyiri kubera i Nairobi muri Kenya mu mukino warangiye u Rwanda rwitwaye neza rugera muri 1/2 aho ruzahura na Misiri.

Misiri yabigezeho nyuma yo gutsinda Tunisia amaseti 3-0 (25-20, 25-14, 25-9).

Si ubwa mbere ikipe y’u Rwanda n’iya Misiri zigiye guhurira muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika kuko zahahuriye no mu gikombe giheruka cya 2023, umukino warangiye Misiri isezereye u Rwanda irutsinze amaseti 3-0.

Birashoboka ko amakipe 4 yageze muri 1/2 mu gikombe giheruka yakongera kuhagera yose kuko na Cameroon yageze muri 1/2 isezereye Uganda ku maseti 3-0, na Kenya ifite igikombe giheruka ikaba iza gukina na Algeria ndetse ikaba ihabwa amahirwe yo gutsinda.

Abakinnyi b’u Rwanda babyinnye intsinzi nyuma yo gusezerera Ghana

Photos:

[fluentform id="3"]