sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye abise amazina abana b’ingagi barimo Patrice Evra na Dominic Barton

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro bamwe mu banyacyubahiro n’ibyamamare bitabiriye umuhango wo Kwita Izina wabaga ku nshuro ya 21, aho abana b’ingagi 22 ari bo biswe amazina.

Perezida Kagame yabakiriye ku wa 4 Nzeri 2026, nyuma y’umuhango wabereye mu Kinigi. Mu bakiriwe harimo Dominic Barton, Paul Danforth, Shaikha Al Nuwais na Patrice Evra.

Dominic Barton

Mu bakiriwe na Perezida Kagame harimo Dominic Barton, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rio Tinto na LeapFrog Investments, wabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa McKinsey Global ndetse anaba Ambasaderi wa Canada mu Bushinwa.

Barton, usanzwe ari umushoramari n’umwanditsi ukomoka muri Canada, yise Umukondo umwana w’ingagi wo mu muryango wa Izuba.

Perezida Kagame yaganiriye na Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Rio Tinto, Dominic Barton

Paul Danforth

Undi wakiriwe muri Village Urugwiro ni Paul Danforth, Perezida wa CAA Sports, ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubucuruzi bushingiye kuri siporo.

Danforth, wabaye kandi Visi Perezida Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri New York Mets, yise Shikama umwana w’ingagi wo mu muryango wa Susa.

Uyu Munyamerika azwi nk’umwe mu bayobozi bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku mikino n’imyidagaduro. CAA Sports ayoboye ni ishami rya Creative Artists Agency, rikora ibijyanye no guhagararira abakinnyi, impano n’ibikorwa bitandukanye by’imikino ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yaganiriye na Paul Danforth uyobora Creative Artists Agency

Shaikha Al Nuwais

Perezida Kagame kandi yakiriye Shaikha Al Nuwais, Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubukerarugendo.

Shaikha Al Nuwais yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere w’umwarabu ugiye kuri uyu mwanya mu mateka y’uyu muryango umaze imyaka irenga 50. 

Mu muhango wo Kwita Izina, yise Ishakwe umwana w’ingagi wo mu muryango wa Umuhoza.

Perezida Kagame yaganiriye na Shaikha Al Nuwais, uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubukerarugendo.

Patrice Evra

Mu bakiriwe kandi harimo Patrice Evra, wahoze ari kapiteni wa Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Evra wakiniye amakipe akomeye arimo Manchester United, AS Monaco na Juventus, yise Muganura umwana w’ingagi wo mu muryango wa Izuba.

Uyu wahoze ari myugariro wakinaga ku ruhande rw’ibumoso yegukanye ibikombe byinshi mu gihe yari agikina, birimo UEFA Champions League yatwaranye na Manchester United mu 2008. Yakiniye kandi Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa imikino 81.

Perezida Kagame yaganiriye na Patrice Evra wakiniye Manchester United n’u Bufaransa

Perezida Paul Kagame utaritabiriye uyu muhango, ubutumwa yageneye abarage bo mu Kinigi bwatanzwe Minisitiri w’Intebe, aho yavuze ko Umukuru w’Igihugu abashimira uruhare rwabo mu gutuma ingagi zo mu Birunga zikomeza kororoka n’imabaraga bashyira mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye biba muri iyi pariki, ndetse abizeza ko ibyo bazakomeza gufashwa mu kugira imibereho myiza.

Photos:

[fluentform id="3"]